Akarere ka Gisagara kayoboye uturere 30 aho gafite abatanze ubwisungane mu kwivuza bangana na 94,2% mu gihe Nyagatare iri ku mwanya wa 30 na 75,7%.
Gisagara ikurikiwe na Gakenke ifite 93,6%, Nyaruguru ifite 91,7%, Gicumbi ifite 90,1% , Nyamasheke ifunze uturere dutanut wa mbere na 88,9%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Dusabe Denise, yabwiye IGIHE ko ibanga riri gutuma bayobora mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ari ugukorana n’abaturage ku buryo abishyura ibice bumvishwa ko bagomba kwishyura yose vuba.
Yavuze ko abaturage bo mu karere abereye umuyobozi bamaze kubigira ibyabo cyane ko baba bazi ko nibasoza kwishyura bagomba guhita bivuza.
Dusabe yavuze ko gukorana n’abakuru b’imidugudu mu kumenya uko abaturage bahagaze ari ryo banga bari gukoresha ndetse ko iyo hagaragaye abatishoboye bashakirwa imirimo bagasabwa kubanza kwishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ati "Ntawe tuvuga ngo turamuha amafaranga ngo yishyure. Ahubwo tubahuza n’abatanga imirimo tukababwira tuti ’mu gutanga akazi nimwite kuri aba badafite ubushobozi bwo kwishyura Mituweli, bakitabwaho mu itangwa ry’imirimo."
Intara y’Amajyaruguru ni yo iri ku mwanya w’imbere mu kwitabira iyi gahunda aho igeze kuri 87,0% mu gihe Umujyi wa Kigali ariwo uri inyuma na 78.9%.
Amajyaruguru akurikiwe n’Intara y’Amajyepfo ifite 85,8%, u Burengerazuba 84%, Uburasirazuba 81,5%.
Mu gihe cy’amezi ane umwaka w’ubwisungane mu kwivuza utangiye, Gisagara imaze kwigaranzura Gakenke kuko nyuma y’ukwezi kumwe umwaka utangiye, Gakenke yari iyoboye na 83,9% ikurikiwe na Gisagara yari ifite 80.7%.
Kugeza ubu kandi uturere tw’Umujyi wa Kigali turacyari mu myanya icumi ya nyuma aho Nyarugenge ari iya 21 na 81,7%, Kicukiro ku mwanya wa 25 na 78%, mu gihe Gasabo ari iya nyuma mu Mujyi aho ifite 77,7% by’abamaze gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Kuri ubu Abanyarwanda basobanukiwe n’akamaro ka mituweli kuko umwaka ushize wa 2021/2022 warangiye ubwitabire mu kwishyura mituweli bugeze kuri 87%.
Kugeza ubu abanyamuryango ba mituweli bivuza bitabahenze kuko iyo umuntu agiye kwivuza ku ivuriro ry’ibanze cyangwa ku kigo nderabuzima yishyura 200 Frw y’inyunganirabwishyu ku bikorwa by’ubuvuzi harimo n’imiti ahabwa.
Iyo yoherejwe kwivuza ku bitaro, yishyura 10% kuri fagitire y’ikiguzi cýubuvuzi bw’ibyo yakorewe byose.
Kwishyura Mituweli byaroroshye kuko bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga: Uwishyura mituweli akoresha telefone ngendanwa akanze *909# maze agakurikiza amabwiriza.
Umunyamuryango ashobora kwishyura kandi yifashishije imirenge SACCO iri hose mu gihugu, serivisi z’urubuga Irembo cyangwa akegera aba-agents ba Irembo n’aba MOBICASH aho bari hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!