Akarere ka Gasabo kahinduranyije Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, bamwe bakurwa aho bayoboraga bajyanwa ahandi.
Nyuma y’igihe gito Akarere ka Gasabo kabonye umuyobozi mushya, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2015, Inama Njyanama yahinduranyije bamwe mu banyanyamabanga Nshingwabikjorwa b’imirenge, bakurwa aho bari basanzwe bayobora bajyanwa ahandi.
Dore abayobozi bashya ba buri Murenge:
1. Gatsata: Urujeni Gerturde (Gitifu w’agateganyo)
2. Jali: Mapambano Nyiridandi
3. Jabana: Kalisa Jean Sauveur
4. Nduba: Barigye Peter
5. Rutunga: Kimenyi Burakari
6. Gikomero: Shema Jonas
7. Bumbogo: Nduwayezu Alfred
8. Rusororo: Ntaganzwa Jean Marie Vianney
9. Ndera: (Nta muyobozi uhari)
10. Kimironko: Karamuzi Godfrey
11. Remera: Nsabimana Vedaste
12. Kimihurura: Habimana Robert
13. Kacyiru: Murekatete Patricie
14. Gisozi: Niragire Théophile
15. Kinyinya: Kayihura Félix.
Twagerageje kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, ngo agire icyo adutangariza kuri izo mpinduka, atubwira ko ari mu nama, nirangira araza kudusobanurira.
Mu mpinduka zakozwe Umurenge wa Gatsata ntiwahawe Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ahubwo wagumanye uw’agateganyo wari uhasanzwe, nyamara hari serivisi adafitiye ububasha bwo guha abaturage, nko Gusezeranya no kurangiza Imanza. Amaze amezi agera ku munani akora nka Gitifu w’Agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO