00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Gasabo aho kambariye ubucocero gashobora kuzahambarira inkindi

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 14 February 2015 saa 08:30
Yasuwe :

Aho Akarere ka Gasabo kambariye ubucocero gashobora kuzahambarira inkindi, nyuma yo guhurira hamwe mu nama mpuzabikorwa, abayobozi b’Akarere bagashimwa byinshi, aho mu gice cy’umwaka w’ingengo y’imari bamaze kwesa imihigo ku kigero cya 70%.

Mu gihe umwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 ugeze hagati, akarere ka Gasabo kageze kuri 70% kesa imihigo. Kwikubita agashyi mu mitangire ya serisi ndetse no gukorera hamwe kw’inzego, ni byo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ishingiraho ivuga ko aka karere gatanga icyizere muri uyu mwaka.

Nk’uko byagarutsweho mu nama mpuzabikorwa ya mbere muri uyu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014-2014, mu nkingi eshatu zigize imihigo y’uyu mwaka, Akarere kageze kuri 70% kesa imihigo. Ibi ngo kakaba kabikesha ubufatanye bw’ubuyobozi, abaturage n’abafatanyabikorwa.

Stephen Rwamurangwa yahize gukorera mu ngata Willy Ndizeye

Munyeshyaka Vincent Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye abikorera bo muri aka Karere, uruhare bagaragaza mu iterambere rya ko, ndetse n’ubufatanye bwabo n’inzego zikayoboye.

Yagize ati “...tukaba dushimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo ko karimo kubyitwaramo neza. Ikindi turimo kubona ni impinduka, z’imiyoborere, aho bigaragara ko abanyarwanda bafite inyota yo kwegerwa n’abayobozi batandukanye, aho bigaragara rero ko ubuyobozi bwa Gasabo burimo kwegera abaturage bakaganira, kugirango bagerageze gukemura ibibazo bafite.”

Munyeshyaka yakomeje agaragaza ko iyo ari yo ntego y’imiyoborere myiza, ndetse MINALOC ikizera ko Akarere ka Gasabo kahindura amateka atari meza mu kwesa imihigo, ati “tukizera ko uyu mwaka bizagenda neza.’’

Hari ahagomba gushyirwa imbaraga kugirango Akarere gakomeze gatere imbere

Munyeshyaka ati “Ni byiza ko tubigarukaho kugirango bihabwe agaciro. Mukomeze mwegere abaturage mu bibazo bya buri munsi, icyangombwa kigamijwe ni ugukemura ibibazo by’abaturage, ikindi mvuga ni ikibazo cy’imiturire igomba guhabwa agaciro, mu gice cy’icyaro abantu bagatura mu Midugudu, mu gice cy’Umujyi abantu bakubahiriza igishushanyo mbonera, ikindi ni ukurushaho kunoza imicungire y’imari ya Leta.’’

Imihigo yahigiwe imbere y'abayobozi mu nzego za gisivili, iza Polisi n'iza Gisirikare

Yakomeje asaba urwego rw’abikorera kunoza service, igatangirwa igihe kandi neza, urwego rw’Akarere na rwo rukarushaho guhindura amateka mu bijyanye n’imitangire ya serivisi.

Stephen Rwamurangwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabwiye abitabiriye iyi nama ko uruhare rw’abafatanyabikorwa ari ingenzi mu bizatuma besa imihigo, dore ko rungana na 43% y’ingengo y’imari y’uyu mwaka, izatwara akayabo k’amafaranga asaga miliyari 12.

Ku bijyanye n’imitangire ya serivisi, by’umwihariko mu ishinzwe ubutaka, umuyobozi w’Akarere yavuze ko bahize guhindura imikorere, kandi kuri ubu babigeze kure.

Yagize ati “Abagana Akarere ka Gasabo bashaka impushya zo kubaka, tuzazibaha kandi dutange serivisi inoze, kandi ndagirango mbizeze ko byatangiye guhinduka, ntabwo tugifite rya zina ryo gusiragiza abantu no kubatinza.’’

Rwamurangwa yakomeje avuga ko mu rwego rwo kurushaho gukoresha neza umutungo wa Leta, buri kwezi hazajya haba inama zijyanye n’imicungire myiza y’imari ya leta, kuva ku rwego rw’Akarere ndetse no ku rw’Umurenge.

Hari umuhigo ukiri imbogamizi

Umuhigo wo kubaka ibiro by’Akarere ka Gasabo, byagombye kuba uyu mwaka w’ingengo y’imari bigeze kuri 30%, uracyari imbogamizi kuko hataraboneka ikibanza.

Abitabiriye inama mu karereka Gasabo

Mu nkingi eshatu zize imihigo y’uyu mwaka wa 2014-2015, Ubukungu bufite imihigo 34, izatwara akayabo ka miliyoni zisaga icyenda.( 9,461,269,242 Frws ) z’amafaranga y’ u Rwanda.

Imibereho myiza ifite imihigo 36, izatwara akayabo kangana na miliyari zisaga ebyiri (2,245,133,275Frws) mu gihe imihigo y’imiyoborere myiza hamwe n’ubutabera ari mihigo 16 izatwara bi akayabo gasaga miliyoni Magana inani (873,512,769Frws), imihigo yose hamwe ikaba 86.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages