00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akarere ka Bugesera kahagaritse gutanga ibyangombwa byo kubaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 18 October 2018 saa 10:25
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwahagaritse itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka inyubako zo guturamo n’ubucuruzi, kubera amakosa akorwa n’abubaka.

Imirimo y’ubwubatsi yose irebana n’ubwubatsi bw’inzu yahagaritswe by’agateganyo, mu gihe akarere kakinonosora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata ndetse n’uko imiturire mu cyaro yanozwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ibyangombwa byo kubaka bizongera gutangwa nyuma y’amezi abiri, kandi nta ngaruka bizagira ku bari baratangiye.

Ati “Twarabibonye ko Bugesera ikomeje gutera imbere ku muvuduko uri hejuru nk’umujyi wunganira Kigali. Imishinga y’ubwubatsi ni kimwe mu byari kuri gahunda y’umunsi, ibintu byiza cyane ariko bikwiye kugengwa n’igishushanyo mbonera.”

Imibare igaragaza ko mu 2014 hatanzwe ibyangombwa 112 byo kubaka mu Mujyi wa Nyamata, muri uyu mwaka wa 2018 hakaba hari hamaze gutangwa ibigera kuri 390.

Uku kwiyongera kw’abifuza kubaka ahanini byatijwe umurindi no kuba hari kubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege no kuba ibibanza byaho bigihendutse.

Umwanzuro wo kongera gusubiramo ibirebana n’ubwubatsi wafashwe nyuma yo kubona ko hari abakomeje kubaka ku butaka bugenewe ubuhinzi, ibintu bishobora kuzagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa.

Mutabazi yavuze ko mu kongera gutanga ibyangombwa bazajya borohereza abafite gahunda zo kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye, ku buryo hakoreshwa ubutaka buto ubuhinzi nabwo bugakomeza gukorwa.

Ati “Kubaka mu kajagari byavuye mu mujyi wa Nyamata bigera na Ruhuha ifite ubutaka bugenewe guhingwa. Abayobozi b’inzego z’ibanze nabo bagaragaje ikibazo cy’imyubakire itanoze.”

Kuvugurura igishushanyo mbonera kandi byanasabwe n’abikorera nk’uko bishimangirwa na Eugene Higiro ubahagarariye, uvuga ko impungenge bafite ari uko bishobora gutinda bikagira ingaruka ku bikorwa byari byaratangiye.

Umujyi wa Nyamata wari usanzwe ufite igishushanyo mbonera, ubuyobozi buvuga ko kitari gisobanutse neza bigendanya n’uburyo ukomeje gutera imbere.

Akarere kahagaritse ibirebana n'ubwubatsi muri Bugesera kugira ngo igishushanyo mbonera kibanze kinonosorwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages