00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akanyaru: Ubuzima bushaririye bw’abacuruzi bahombejwe n’ifungwa ry’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi (Amafoto)

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 7 March 2022 saa 07:46
Yasuwe :

Abahoze bakora ubucuruzi bwambukiranye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ku Kanyaru bavuga ko babihiwe n’ubuzima bitewe n’uko ubucuruzi bwabo bwahagaze kubera ko imigenderanire hagati y’ibihugu byombi imaze imyaka isaga irindwi itameze neza.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi mu 2015 ubwo mu Burundi havukaga imvururu zishingiye ku igeregezwa ry’ihirikwa ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida w’icyo gihugu.

Mu 2016 u Burundi bwatangiye kubuza imodoka zivuye mu Rwanda zitwaya abagenzi kwambuka. Kuva icyo gihe Abarundi bo bazaga mu Rwanda nta nkomyi ariko Abanyarwanda bo bakangirwa kujyayo.

Nyuma yaho muri Werurwe 2020 ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda, imipaka yahise ifungwa urujya n’uruza hagati y’impande zombi ruhita ruhagarikwa kugeza ubu.

Abakoraga ubucuruzi ku Kanyaru barahazahariye

Inzu nyinshi zakorerwagamo ubucuruzi ku Kanyaru ku ruhande rw’u Rwanda zafunze imiryango kuva umupaka wafungwa kubera ko nta bakiliya bari bakiboneka, bituma abacuruzi bagwa mu gihombo.

Iryamukuru Claude yacuruza iduka afite na restaurant ariko amaze imyaka ibiri adakora kubera ko abakiliya babuze.

Ati “Kuva umupaka bawufunga nakomeje gukora ariko abakiliya ari bake kuko hari Abarundi bambukaga bakaza inaha, noneho Covid-19 ije bahita bawufunga burundu, nateka ibiryo bigapfa ubusa mbona ndi gukorera mu gihombo ndabireka.”

Kimwe na bagenzi be bakorera ubucuruzi ku mupaka w’Akanyaru bagaragaje ko amaso bayahanze ubuyobozi kugira ngo bufungure imipaka bongere guhahirana.

Kanozayire Phoibe ati “Mbere abakiliya bari benshi kuko Abarundi barazaga, ariko ubu nshobora nko gucuruza amafaranga 500 Frw ku munsi wose kandi mbere naracuruzaga nk’ibihumbi 15 Frw. Twifuza ko bafungura umupaka tugakora nka mbere nk’uko byahoze tukibanye neza nabo. Amaso tuyahanze ubuyobozi kugira ngo bafungure umupaka kuko ubuzima buratugoye.”

Umunyarwanda Nzabukana Juvénal yabwiye IGIHE ko mbere ya Covid-19 yacuruzaga amashuka i Bujumbura mu Burundi kandi ahafite n’abantu bo mu muryango, ariko yagizweho ingaruka mbi n’ifungwa ry’umupaka.

Ati “Ingaruka byangizeho ni uko nasubiye inyuma mu iterambere kuko bafunze umupaka ndi mu Rwanda mbura uko nsubirayo. Nagerageje ubuhinzi ariko nta mafaranga biri kumpa kuko Abarundi batuguriraga ntibakiza guhahira ino.”

Hari icyizere ko umupaka uzafungurwa bidatinze

Mu minsi ishize abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bagiye bahura n’abo mu Burundi bakaganira ku mubano w’ibihugu bombi ndetse n’uko imipaka yafungurwa.

Kuri uyu wa Mbere nibwo icyemezo cyo gufungura imipaka y’u Rwanda yo ku butaka cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Ni nyuma y’uko bitegetswe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 4 Werurwe 2022 ikayoborwa na Perezida Kagame.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Werurwe 2022, yavuze ko amakuru bafite ari uko ku ruhande rw’u Burundi bategereje ko hafatwa ibyemezo ku rwego rwa Leta, yemeza ko mu gihe bizaba byamaze gufatwa, abaturage bazemererwa kwambuka nta nkomyi.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yabwiye Radio y’Igihugu cy’u Burundi, RTNB, ko Leta ye nta mwanzuro irafata wo gufungura umupaka. Yavuze ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bikomeje kugira ngo imigenderanire yongere kuba myiza.

Yagize ati “Icyo mwamenya ni uko igihugu cyose gifite uburyo kitegura, icyo gihugu duturanye [u Rwanda] kuba cyafashe umwanzuro wo gufungura umupaka ni byiza.
Twebwe ku ruhande rwacu umunsi twafashe umwanzuro wo gufungura tuzabibamenyesha mwebwe abanyamakuru kugira ngo n’Abarundi babimenye. Kugeza ubu uwo mwanzuro nturafatwa.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi turi kugerageza n’icyo guhugu cy’u Rwanda kugira ngo imigenderire yajemo ibibazo kuva 2015 yongere isubukurwe igende neza.”

Yavuze ko ibiganiro hagati y’ibihugu byombi biri kugenda neza kandi hari icyizere ko nabo bashobora gufata umwanzuro wo gufungura umupaka bidatinze.

Abacuruzi bakorera muri izi nzu bavuga ko babiretse kubera ko batari bakibona abakiliya
Ahakorerwaga ubucuruzi hamaze imyaka ibiri hafunze imiryango
Inzu z'ubucuruzi hafi ya zose zafuze imiryango harimo n'aha hakorerwaga n'akabari
Inzu z'ubucuruzi zafunze imiryango
Isoko rya kijyambere rikorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka ryari ryarubatswe ku ruhande rw'u Rwanda kuri ubu nta bantu barikoreramo
Ku Kanyaru hari hazwi urujya n'uruza rw'abantu kuri ubu hameze nk'icyaro
Kubura abakiliya byatumye ubucuruzi buhagarara
Mbere umupaka utarafungwa aha ku Kanyaru habaga hari Abarundi n'Abanyarwanda benshi
Nta rujya n'uruza rw'abantu rukigaragara ku mupaka w'Akanyaru nk'uko mbere byahoze umupaka utarafungwa
Umupaka w'Akanyaru uracyafunze

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages