Uru rubyiruko rwiganjemo urwo mu Murenge wa Busengo ugifite icyaro kinini kitaragezwamo amashanyarazi, ruvuga ko usibye ubumenyi bahabwa, ari n’amahirwe akomeye yo kwiteza imbere bitabasabye kwimukira mu mijyi nk’uko mbere uwateraga imbere cyangwa akagira ubumenyi yabigenzaga.
Kuri ubu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bufatanyije na INES Ruhengeri, byafunguye ‘Centre’ yo kwigishirizamo urubyiruko gukora no gusana imirasire y’izuba hagamijwe guteza imbere ingufu zisubiramo nk’uburyo bwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Iyi ‘Centre’ yubatswe binyuze mu mushinga yiswe ‘GREATER’ ihabwa izina rya ‘Busengo Living Lab’. Iherereye mu Murenge wa Busengo, aho izajya iterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ugamije gufasha u Rwanda guhangana n’ingaruka zo kwangiza ikirere.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzarangira mu 2026, ugasiga urubyiruko rugera ku 1000 ruhawe ubumenyi bwo gukora imirasire y’izuba no gukora bimwe mu bikoresho byayo biba byarangiritse.
Si ibyo gusa kuko bazafasha na leta gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba muri icyo gice cy’icyaro bigoranye ko andi mashanyarazi agerayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Vestine Mukandayisenga, avuga ko iryo koranabuhanga urubyiruko ruzaryungukiramo byinshi.
Ati "Bizadufasha gukura aha hantu mu bwigunge kuko murabona ko ari mu cyaro. Bagiye kwegerezwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba ndetse abazaba barabyize bazajya bafasha abaturage mu gukora izagiye zangirika.”
Rumwe mu rubyiruko rwatangiye kwigishwa, rwemeza ko aya ari amahirwe akomeye cyane ruhawe kuko mbere baburaga ikindi kintu cyo gukorera muri icyo cyaro.
Ishimwe Innocent, ni umwe muri bo, yagize ati "Aya ni amahirwe batuzaniye kuko ziriya ngo zose nta mashanyarazi zagiraga. Niturangiza kwiga tuzajya tubakorera imirasire ndetse n’ibyangiritse tubisane. Njyiye kwiga nshyizeho umwete kuko isoko rirahari."
Manizabayo Yvette na we yagize ati "Nari naracikirije amashuri mbura aho niga imyuga byibuze ngo njye mbona amafaranga, none batuzaniye iki kigo. Numvaga gukora imirasire y’izuba ari nk’ibintu byashoboka mu nganda zabyo gusa, ariko maze kugira icyizere ko nanjye nabishobora. Turifuza ko izi ngo zose twazicanira mbigizemo uruhare."
Umuyobozi Mukuru wa INES Ruhengeri, Padiri Dr. Jean Bosco Baribeshya, avuga ko nka kaminuza n’ubundi baba bagomba gukora ubushakashatsi kandi bukagira impinduka ku baturage.
Ati "Turifuza kuzana impinduka nziza mu miturire y’abaturage twongera ingo zitunze amashanyarazi muri aka gace k’icyaro, twigishe urubyiruko kuyakora no kuyakoresha bayabyaze umusaruro, kuko ahatari amashanyarazi iterambere riba rigoye."
"Tuzigisha urubyiruko uko biriya byuma bituma izuba ribyara umuriro w’amashanyarazi bikora, babikore ndetse bamenye no kubisana igihe byangiritse.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko muri 2022, ingo zari zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zari 47,1%, abakoresha itoroshi 28,4%, abakoreshaga ingufu z’imirasire y’izuba bari 13,9%, abakoresha igishirira mu kumurika bari 4,2%, abakoresha buji bari 2,9%, abakoresha itara rya peteroli 1,6%, mu gihe abakoresha moteri bari 1,3%.
Kugeza ubu uburyo bufasha Abanyarwanda kubona amashanyarazi, harimo aturuka ku ngomero nini n’intoya 30, inganda zikora ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba eshatu, ibigo bikora ingufu zikomoka ku muyaga eshanu, ibigo bya Gaz Methane bibiri n’ibigo bikora ingufu z’amashanyarazi avuye kuri nyiramugengeri bibiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!