00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akajagari mu itangwa ry’amasoko mu Rwanda kahagurukiwe

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 19 July 2026 saa 08:55
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA) bwatangaje ko nubwo ubu hamaze guterwa intambwe mu itangwa ryayo by’umwihariko mu gukoresha ikoranabuhanga, hari gukorwa amavugurura arimo ajyanye no kugabanya igihe bimara bikorwa kuko byashoboraga kudindiza imishinga y’iterambere ry’Igihugu.

RPPA yashinzwe mu 2007 isimbuye icyahoze ari National Tender Board, urwari urwego rufite inshingano zo gutanga amasoko ya leta yose akomeye rukaba ari na rwo rugirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo.

Ni ukuvuga ko icyo gihe ibijyanye n’amasoko ya Leta byakorerwaga ku rwego rw’Igihugu.

Mu murongo rwo kugabanya serivisi zitangirwa ku rwego rw’Igihugu, hashinzwe RPPA ifata inshingano zo kujya itunganya amasoko ya Leta no gutanga umurongo ku bindi byose bijyanye na yo noneho inzego n’ibigo bya Leta bikaba ari byo biyitangira.

Urwo rwego rwagiye rushyiraho imirongo inyuranye, ndetse mu 2016 amasoko ya Leta yimukira ku gutangirwa mu ikoranabuhanga aho guhererekanya impapuro mu ntoki, mu rwego rwo guca ruswa yagaragaamo n’ubundi buriganya.

Kugeza ubu, iryo koranabuhanga rya Umucyo rimaze kwiyandikishaho ibigo bya ba rwiyemezamirimo brenga ibihumbi 18 birimo iby’Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Muri byo, 25% biyobowe n’abagore, mu gihe 75% ziyobowe n’abagabo naho iby’urubyiruko bingana na 26%.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Byukusenge Jimmy Christian, yabwiye IGIHE ko nubwo ibyo byagezweho, hari izindi mpinduka ziri gukorwa zikenewe kugira ngo amasoko ya Leta arusheho kunoga.

By’umwihariko, yavuze ko amavugurura ari gukorwa ahera ku kuvugurura amategeko n’amateka ayashamikiyeho bigenga amasoko ya Leta, kuvugurura imiterere y’ibitabo by’ipiganwa n’ibindi bizaganya igihe itangwa ry’isoko kimara.

Ati “Usanga isoko ritangazwa mu gihe cy’iminsi 21, no gukora isuzuma kuri ba rwiyemezamirimo na byo ni iminsi 21, kandi aho hombi iyo ni iminsi tutajya munsi, kuko bishobora no kurenga. Ku mishinga ifite inyigo iba yakozwe n’urwego rwatanze isoko, rwiyemezamirimo ayigenzura mu minsi 60 cyangwa 90.”

“Iyo rwiyemezamirimo amaze kuyigenzura na we bisaba indi minsi 60 yo kwemezwa na rwa rwego rwatanze isoko. Iyo hari ibigomba guhindurwamo na byo bifata iminsi 30. Urumva ni igihe kinini. Umwaka ushobora gushira cyangwa igice cyawo tukiri mu byo gutanga isoko.”

Yagaragaje ko uko gutinda mu itangwa ry’amasoko bishobora gutuma imishinga Leta iba yashoyemo amafaranga ngo igirire akamaro abaturage idindira kandi mu by’ukuri ibindi bisabwa bihari.

Harimo kandi kuvugururwa ibijyanye n’amasomo RPPA itanga iyo ihugura abatanga amasoko n’abayapiganira, ndetse no kuvugurura urubuga rwa Umucyo E-Procurement System.

Ati “Ubu dukoresha ‘version’ ya mbere y’ubu buryo, ariko dushaka kujya ku ya kabiri izaba irushijeho korohereza abantu kuyikoresha. Iyo ya kabiri izaba ikoresha ubwenge buhangano ijye idufasha kumenya amwe mu makosa yajyaga akorwa. Nk’ubwo umuntu yashoboraha gushyiramo inyandiko mpimbano, tuzajya duhita tuyibona, ndetse idufashe no kurushaho kwegeranya amakuru dukeneye.”

Ayo mavugurura kandi ari kujyana n’itangwa ry’amasoko akoresha ibikoresho birambye kandi bitangiza ibidukikije, yatangiye gukora aho nk’isoko ryo kugura imodoka zigomba kuba iz’amashanyarazi, amacupa akaba atari aya pulasitiki n’ibindi bitangiza ibidukikije n’ibindi.

Mu cyiciro gikurikiraho cy’iyo gahunda ikiri mu igerageza, hazakomerezwa ku bikoresho by’ubwubatsi n’ifumbire abona byo buri rwiyemezamirimo upiganira isoko rya Leta ry’ibikoresho azajya asabwa kugura ibikurikije ayo mabwiriza.

Ayo mavugurura biteganyijwe ko azaba yarangiye muri uyu mwaka w’ingengo y’imari kuko ibigomba gukorwa n’inzego zinyuranye biri gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RPPA, Byukusenge Jimmy Christian, yavuze ko nubwo hari ibyagezweho, hari izindi mpinduka ziri gukorwa zikenewe kugira ngo amasoko ya Leta arusheho kunoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages