00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akaga gategereje abarezi bo mu Rwanda bimakaje inzoga zitujuje ubuziranenge

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 21 August 2026 saa 07:21
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yibukije ibigo by’amashuri, abanyeshuri n’abandi bose barebwa n’uburezi ko urugamba rwo guhangana n’inzoga zitemewe n’ibiyobyabwenge na bo rubareba kandi ko abo bizagaragaraho nta kabuza bazirukanwa, mu rwego rwo kubaka uburezi bwuje indangagaciro.

Ibi byagarutsweho ku itariki 20 Kanama 2026 ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye by’umwaka wa 2025/26.

Muri rusange, abana baratsinze cyane kuko mu mashuri abanza batsinze ku kigero cya 88,21% by’abakoze, mu gihe mu yisumbuye ari 85%, kandi izo ntsinzi zombi ziruta iz’umwaka wabanje.

Nubwo amanota yabaye meza ariko, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko ari ingenzi guhuza uburezi n’indangagaciro zikwiye, by’umwihariko kurwanya ibyatera uburara n’ubuzererezi mu mashuri.

Yagarutse ku nzoga n’ibiyobyabwenge, agaragaza ko atari ikintu kizihanganirwa ku wo bizagaragaraho wese.

Ni mu gihe hari ingero zijya zumvikana ku barezi z’imyitwarire itaboneye ishobora gutuma umuntu ashidikanya ku burezi batanga.

Urugero rwa vuba ni umwarimu wo mu Karere ka Nyanza wigisha mu mashuri yisumbuye wafatanywe inzoga zitujuje ubuziranenge zakuwe ku isoko ariko yahise atabwa muri yombi.

Minisitiri Irere yagaragaje ko imbaraga u Rwanda rwashyize mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bidasigana no mu burezi, kuko nta cyiciro bitareba.

By’umwihariko, yavuze ko aho bizagaragara nta kabuza ibihano bizaba birimo no kwirukanwa kugira ngo bibere abandi urugero.

Ati “Mu mashuri ni ahantu hagomba kuutarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge. Yaba ku barimu, abayobozi b’amashuri, abandi bakora ku ishuri n’abanyeshuri, ubwabo nibafatanwa ibi biyobyabwenge bazahanwa, bazirukanwa, ntabwo bazihanganirwa.”

Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko n’ibindi bikorwa bijyanye n’imyitwarire mibi, nk’urugomo haba hagati y’abanyeshuri n’abarezi, na byo ubu abo bizagagaraho bitazihanganirwa.

Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi n’abandi barebwa n’uburezi ku kijyanye n’impinduka zakozwe mu burezi, aho abana bazajya batangira kwiga saa mbiri za mu gitondo bagasoza amasomo saa kumi n’imwe.

By’umwihariko, yibukije ko Saa Cyenda zivugawamo atari isaha yo gutaha, ahubwo ari igihe cyo guhindura gahunda abana bakajya mu zindi zunganira amasomo ariko ko igihe cy’amasomo kizajya kiba gikomeje.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko ari ingenzi guhuza uburezi n'indangagaciro zikwiye, by’umwihariko kurwanya ibyatera uburara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages