Ibi yabigarutseho, kuri uyu wa gatandatu, tariki 22 Kanama 2026, ubwo yatangizaga ku mugaragaro imurikagurisha ry’abikorera bo muri iyi ntara, riri kubera mu Karere ka Musanze.
Iyi Expo yitabiriwe n’abamurika 146. Yatangiye tariki ya 19 Kanama ikazarangira tariki ya 2 Nzeri 2026.
Ati “Ubukire tubugeraho tubukoreye, atari uko mwazindukiye mu biyobyabwenge, kuko umuntu wazindukiye mu kunywa ibyuma imitekerereze n’ubushobozi bwo gutekereza biragabanyuka cyangwa bigashiraho burundu, byiyongera ku bizera imikino y’amahirwe ‘Aviator’ n’ibindi bindi ntabwo umuntu akwiriye kuvuga ngo azakira ari uko akijijwe ni amahirwe.”
“Mubivemo, muvane amaboko mu mifuka mukore, ibisindisha n’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi muzivemo, mushake ibyo mukora mwiteze imbere, kandi nkurikije ibyo nabonye mu imurikabikorwa hari byinshi byabafasha gutegura Igihugu cyiza n’ejo heza habo hazaza.”
U Rwanda rumaze iminsi ruciye inzoga zitujuje ubuzirangenge zagize ingaruka ku buzima bw’abaturage barimo abarenga 500 bajyanywe kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, Tugengwenayo Theonas, yabwiye IGIHE ko muri uyu mwaka abamurika uyu mwaka barimo abanyamahanga 6 bakomoka mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda, ndetse ko ari umwanya mwiza wo kwigiranaho.
Ati “Imurikabikorwa, ni umwanya mwiza wo ku murika ibyo dukora bishingiye ku bukungu bw’Intara yacu, tugahura n’abandi tukigiranaho, mu ngeri zitandukanye biturutse ku dushya dutandukanye twa buri muntu umurika, kandi twabonyemo byinshi bigenda bigira uruhare mu gusubiza ibibazo by’abaturage.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!