Kimwe mu byaganiriweho muri iyi nama rusange ni ukwemeza amategeko (status) igenga iri shyirahamwe, rikanatangizwa ku mugaragaro nk’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wa Farumasi barabyize, babishoboye, babyemerewe kandi babifitiye ibyangombwa.
Mu byemezo bikomeye byafashwe n’abanyamuryango harimo kurinda izina ryabo bakaryubahisha, bakitandukanya n’ababiyitirira ku nyungu zabo bwite, bigasa bigasa no gukina ku buzima bw’abantu, bikitirirwa abafarumasiye nyabo, kandi byakozwe n’abacuruzi batazi ibijyanye n’ubuzima, aba bakazagenda bavumburwa bakavamo, kandi ntibongere guhabw a ibyangombwa ukundi.
Mu ijambo rye Mutembe Dany ufite Farumasi “Conseil” akaba ari na we Perezida w’iri shyirahamwe yasobanuye amavu n’amavuko yaryo, agaragaza ko kuba barishyize hamwe, ari ukugira ngo bagire ijwi rimwe, biborohereze ubuvugizi, bibafashe gutezanya imbere.
Mutembe yashimye kuba mu bimaze kugerwaho kuva iri shyirahamwe ryashingwa, harimo kuba ubu rifite abanyamuryango muri Board itanga ibyangombwa byemewe by’Amafarumasi akorera mu Rwanda, kandi avuga ko kuba bahurijwe hamwe bibafasha guhuza ibikorwa n’umurongo wa Leta
Kabagambe Joseph, ukuriye ibikorwa bya za Farumasi muri Minisante yashimye uburyo ishyirahamwe ry’abakora umwuga wa Farumasi ari bo bahanga mu by’imiti, ryabashije kuvuka no kwihuza, bigafasha Leta kubageraho bose biyoroheye.
Yaboneyeho gusaba ko bakomeza hukorera hamwe kugira ngo baheshe umuwauga wabo agaciro, gufatira hamwe umurongo wo kugira ngo ibibazo bahura nabyo bikemuke byose.
Yabemereye ko mu izina rya Leta, ko icyo bazakenera kuri Minisiteri ngo umwuga wabo ushoboke bazakibakorera, dore ko ari bamwe mu bafite amagara y’Abanyarwanda n’abaturarwanda mu biganza.
Uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abahanga mu by’imiti (Pharmacists) yavuze ko ibasha guhagarika abadakora neza n’abarenga ku mabwiriza yagenwe, ashima ko kwiyubaka kwa APPOR ari igisubizo, kuko izajya ibafasha mu bikorwa by’ubugenzuzi n’isuzumabikorwa ry’abakora umwuga w’Amafarumasi mu Rwanda (Kwigenzura), bityo bikoroshya akazi iyo nama y’Igihugu isanganywe.
Ku ruhande rw’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, Mazimpaka Muhammad, ukuriye Ihuriro ry’abacuruza Serivisi yavuze ko kuba iri shyirahamwe ryasaga n’iritariho nk’uko ryakoraga mu buryo butari mu murongo byari ikibazo gikomeye, ati: "Ariko ubu nuwamenya icyo akeneye gukora yajya amenya aho abariza.”
Natacha Kaneza, Umuyobozi mu Rugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF ushizwe amahuriro n’amashyirahamwe, yashimye ibyakozwe n’aba banyamuryango b’ishyirahamwe ry’abakora umwuga wa Farumasi, abasaba gukomeza gushyira hamwe, kwiteza imbere umunsi ku wundi, no kubera andi mashyirahamwe icyitegererezo cyiza.
Natacha Kaneza yaboneyeho gusaba abandi bose bataribumbira hamwe kubikora kuko byoroshya iterambere ryabo n’ubuvugizi bwa ngombwa muri rusange.
NTWALI John Williams
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO