Iki gikorwa cyabaye kuwa gatanu tariki ya 24 Mata 2015, aho abakozi ba Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel basuye abapfakazi ba Jenoside mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi, mu ntara y’Amajyepfo.
Iri tsinda risanzwe rikorerwa ubuvugizi n’Umuryango urengera inyungu z’abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo.
Mpinganzima Constance wari uhagarariye AVEGA yabwiye abakozi ba Airtel ko ikibazo gikomeye bahura nacyo, ari icy’abapfakazi bakuze batagishoboye kwibana kubera imyaka y’ubukure ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima busanzwe, aho umubare munini wabo baba mu bwigunge.
Yongeyeho ko bashima inkunga y’Umuryango nyarwanda mu gukomeza guteza imbere imibereho y’abarokotse Jenoside.
Ushinzwe ibikorwa by’itumanaho muri Airtel, Umunyana Denise yavuze ko uyu mwaka intego yabo ari ukwegera kurushaho abarokotse Jenoside.
Yagize ati “Airtel nk’ikompanyi iri mu Rwanda ku bw’abanyarwanda ihora ishaka gufasha umuryango nyarwanda. Uyu mwaka intego yacu ni ukwegera abarokotse Jenoside tubereka ko batari bonyine ahubwo ko turi kumwe kandi twifatanyije.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kayenzi, Emmanuel Mbonigana yashimiye Airtel ubushake yagize bwo gufata umwanya igasura abarokotse Jenoside bo mu murenge ayobora.
Yakomeje avuga ko benshi muri bo babuze imiryango yabo ndetse babayeho igihe kinini ari bonyine bityo ko ibikorwa byo kubasura bibagarurira icyizere.
AVEGA ivuga ko ifite gahunda yo kubaka amazu 30 muri buri karere aho buri nzu izajya ituzwamo hagati y’abapfakazi umunani n’icumu, bakanahabwa umuntu umwe wo kubitaho mu rwego rwo gukomeza kubaba hafi.
Kugeza ubu inzu imwe niyo imaze kuzuzwa mu karere ka Kamonyi.
Abakozi ba Airtel bahaye aba barokotse Jenoside ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bitandukanye byiganjemo ibikoresho by’isuku.



















TANGA IGITEKEREZO