00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda yafashije impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 September 2015 saa 06:18
Yasuwe :

Kuwa 4 Nzeli 2015, Sosiyete y’itumanaho Airtel Rwanda yasuye impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe.

Airtel Rwanda ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abimukira (IOM), bahaye impunzi zo mu nkambi ya Mahama ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, imyenda,inkweto, mudasobwa n’ibindi.

ingufu zituruka ku mirasire y’izuba zizifashishwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko kwita ku barwayi no mu masaha akuze.

Abakozi ba Airtel banahaye impunzi z'Abarundi ibikoresho by'ibanze

Umunyana Denise ushinzwe ibikorwa bya rubanda n’itumanaho muri Airtel Rwanda yavuze ko icyo bagamije ari uguteza imbere imibereho y’abaturage atari ukubaha serivisi nziza mu bijyanye n’itumanaho gusa, ahubwo no kubaha ibindi byose bakenera mu mibereho myiza.

Yagize ati “Twegera abaturage bakeneye gufashwa. Uyu munsi twaje gutanga umusanzu wacu mu guteza imbere imibereho myiza y’impunzi mu nkambi ya Mahama, turizera ko bizabagirira akamaro mu buzima bwabo.”

Iyi nkambi ya Mahama ifashwa n’abafatanyabikorwa ba Ministeri yo kurwanya Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR batandukanye barimo UNHCR, UNICEF, WFP, ADRA, World Vision, Plan International, Save the Children n’abandi.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 43, bahunze imvururu za Politiki mu gihugu cy’u Burundi.

Airtel Rwanda yanahaye impunzi z'Abarundi amafaranga yo kunganira imfashanyo bahabwa
Abahagarariye Airtel hamwe n'abakurikirana ubuzima bw'impunzi z'Abarundi mu nkambi ya Mahama

Cyprien Niyomwungeri
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages