Ibi biri mu byaganiriweho kuri iki cyumweru tariki ya 5 Kamena 2022, ubwo Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez na Visi Perezida, akaba n’ushinzwe Ikoranabuhanga muri Ericsson, Erik Ekudden, baganiraga ku kwagura ubufatanye ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ry’ahazaza h’u Rwanda.
Mu biganiro byaba bombi, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izirebana na gahunda yo guteza imbere serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga (Information and Communications Technology) mu Rwanda.
Abayobozi b’ibigo byombi kandi bemeranyijwe ko mu rwego rwo guteza imbere no kugendera ku cyerekezo u Rwanda rufite mu birebana n’ikoranabuhanga, bisaba kunoza ubufatanye.
Erik Ekudden yavuze ko guhura na Airtel Rwanda bigamije kongera amasezerano y’ubufatanye no gukomeza umubano hagati y’ibigo byombi hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga.
Ati “Guhura na Airtel Rwanda bizongera imbaraga mu bufatanye hagati yacu, turifuza gukomeza gukorana mu rugendo rwo kuzana ikoranabuhanga riteye imbere mu Rwanda rishobora guhuza igihugu cyose. Twiteguye gutanga ibisubizo byacu by’ikoranabuhanga bishobora kuzuzanya n’ingamba za leta y’u Rwanda nk’intego yacu yo gushyiraho icyiswe ’AfricaMotion”.
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yagaragaje ko guhura imbonankubone n’ubuyobozi bwa Ericsson ari iby’agaciro, cyane ko imyaka yari ibaye ibiri hakorehswa uburyo bw’ikoranabuhanga.
Ati "Nyuma y’imyaka ibiri dukora inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni byiza kuba duhuye imbonankubone. Turajwe ishinga n’ubufatanye na Ericsson [mu guteza imber] ahazaza h’ikoranabuhanga mu Rwanda."
Kuri ubu Airtel ikorera mu bihugu 14 bya Afurika, mu Rwanda ifite abakiliya bahoraho basaga miliyoni enye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!