Iyi mishinga yahembwe kuri uyu wa Gatandatu yatoranyijwe mu yindi 13 yari yarageze mu cyiciro cya nyuma. Hari hashize umwaka wose ishakishwa mu mashami icyenda ya Kaminuza y’u Rwanda.
Umuyobozi wa AIESEC in Rwanda, Uwase Maliki, yavuze ko aya marushanwa yasojwe uyu munsi bayatangiye muri Nyakanga 2021 aho bari bagamije gufasha urubyiruko ruri gusoza kaminuza kubahuza n’icyo isi y’akazi y’uyu munsi ikeneye.
Yavuze ko bakoreye mu mashami icyenda ya kaminuza y’u Rwanda ari hirya no hino mu gihugu. Bahuguye urubyiruko rurenga 200 ku kuntu bashobora gusaba akazi n’uburyo bakwandikamo ibaruwa n’ibibaranga, nyuma ngo barebyemo abafite imishinga ishobora gutanga akazi 30 batoranyamo imishinga 13.
Abo banyeshuri 13 bahurijwe hamwe mu Karere ka Kayonza bafashwa kunoza imishinga yabo maze kuri uyu wa 18 Kamena 2022 bayimurikira akanama nkemurampaka hatoranywamo imishinga itatu myiza aho buri umwe wahembwe ibihumbi 500 Frw.
Uwase yakomeje agira ati “ Ntawabihakana ko ubushomeri ari ikibazo gikomeye hanze aha, ariko ntekereza ko abenshi barangiza kaminuza batekereza ko sosiyete runaka zigomba kubaha imirimo, niba ushaka umurimo witegereza ko uzashaka uburambe usoje kaminuza ushobora no gutekereza uburyo wowe wahanga umurimo.”
Imiterere y’imishinga itatu yahize indi myinshi.
Mu mishinga 13 yamuritswe uyu munsi hatoranyijwemo imishinga itatu buri umwe uhembwa ibihumbi 500 Frw azafasha nyirawo kuwukora neza.
Ibyishaka Samuel uri gusoza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, yari ufite umushinga witwa ‘ Teka utekanye cooking stoves’ ukaba ari umushinga wo gukora imbabura zikoresha inkwi nke.
Ati “Ni imbabura zidashobora gusohora umwotsi mwinshi ushyira mu kaga abayikoresha, ubu mfite imbabura nke nakoze zikwirakwizwa mu Majyepfo, amafaranga rero ntsindiye uyu munsi agiye kumbera igishoro cyo kwagura umushinga wanjye.”
Sibomana Rene Aline uri gusoza amasomo muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Musanze yerekanye umushinga witwa ‘ Cale Isombe product’ ugamije gukora isombe yumye ishobora kubikwa igihe kirekire nibura nk’umwaka wose, igakorwa irimo amafi, inyama cyangwa indangara n’ibindi birungo bitandukanye.
Nibura amagarama 200 agurwa 2200 Frw akaba yiyemeje gufasha Abanyarwanda kumara umwanya muke batetse isombe ugereranyije n’uwo bajyaga bafata.
Yavuze ko kuri ubu agiye guhita atangira gushyira mu bikorwa umushinga we kugira ngo utangire kumuteza imbere unagirire Abanyarwanda benshi umumaro.
Pierre Damien Habinshuti uri gusoza muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge we afite umushinga wo gukora Biogaz mu myanda irimo ituruka ku matungo n’iba yasagutse mu gikoni.
Yagaragaje ko azaba afite ibigega birimo ibifata imyanda bikayivangavanga ikoherezwa mu kindi kigega bazajya bakuriramo Biogaz, imyanda isigaye ibe ifumbire umuturage yakoresha. Yavuze ko amafaranga yahawe agiye guhita amufasha gutangira umushinga we.
Ati “ Ngiye gutangirira mu rugo iwacu mpakore Biogaz iri muri iyo myanda noneho uko nzajya mbona ubushobozi n’ibikoresho nzajya ngenda mbikorera n’abandi bantu mpaka umushinga wanjye wagutse mu gihugu cyose.”
AIESEC ni umuryango w’urubyiruko utagamije inyungu ukaba warashinzwe nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, ukorera mu bihugu birenga 120 aho ufasha urubyiruko mu kwiteza imbere mu mwuga wabo ndetse bakanarufasha mu bijyanye no kugira ubumenyi mu miyoborere.







Amafoto: Prince Munyakuri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!