U Rwanda rumaze kwigaragaza mu ruhando rw’amahanga nk’igihugu gitatswe ibyiza bikurura abarutemberamo.
Kuva ku marembo y’igihugu ukigera ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kugera hejuru mu Birunga, ukaminuka ku mucanga w’i Rubavu hari ahantu hihariye hari ibintu by’ubwiza bibereye guhangwa amaso.
Abanyarwanda ubwabo n’abagenderera u Rwanda hari ahantu nyaburanga barota gusura bashaka gucengerwa n’ishingiro ry’ibyiza bituma urwa Gasabo rukomeza kuba imparirwa kurusha.
U Rwanda rufite urusobe rw’ibinyabuzima n’inyamaswa bigoye gusanga mu bindi bihugu ku buryo Umunyarwanda afite amahirwe adasanzwe yo kwirebera ubwo butunzi buri mu gihugu cye cy’amavuko.
IGIHE yakusanyije ahantu hatanu hihariye ushobora gusohokera mu Rwanda ukagubwa neza.
Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali si rimwe si kabiri ugaragaye ku ntonde mpuzamahanga kubera umwihariko wawo mu gusigasira umutekano w’abawutuye n’isuku yawo ihogoza benshi mu bawugendamo bavuye i mahanga.
Kigali ifatwa nk’indorerwamo y’u Rwanda, niyo itanga ishusho y’iterambere mu bikorwa remezo ku binjiye mu gihugu y’uko cyiyubatse nyuma y’imyaka 26 kivuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mujyi buri wese mu bakurira mu cyaro ahorana inzozi zo kuwukandagizamo ikirenge mu buzima bwe.
Kigali ibitse amateka y’igihugu kuva hambere mu gihe cy’abakoloni, kugeza ku ihagarikwa rya Jenoside kandi yose aboneka mu Ngoro Ndangamurage z’Igihugu.
Imyaka 113 irashize Umujyi wa Kigali ushinzwe n’Umudage Richard Kandt, ni imyaka 58 utangiye kwitwa Umurwa Mukuru w’u Rwanda, muri yo igera hafi kuri 45 Kigali yayimaze itarafata umurongo w’impinduka, umwaka wa 2001 ni wo watangiranye n’inkundura yo kuwuteza imbere ngo ube icyitegererezo ku Isi.
Ubwiza bwayo buhishe mu miturirwa izamurwa ubutitsa, ibikorwa remezo nk’imihanda yagutse n’ibindi. Abawugendamo kandi bakiranwa ubwuzu kuva aho bururukira kugeza mu cyumba cya hoteli zibakira ziganjemo n’iz’inyenyeri eshanu zirimo Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel, Kigali Convention Centre n’izindi.



Mu Birunga, iwabo w’ingagi
U Rwanda ruri mu bihugu byubakiye ubukungu bwarwo ku birimo ubukerarugendo.
Mu bikurura ba mukerarugendo benshi barugana harimo n’ingagi zo mu Birunga ziherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ingagi irubashywe, ni inyamaswa yagaciro mu buzima bwa buri Munyarwanda kuko iri mu byinjiza amadevize menshi. Iri mu nyamaswa zisigaye hake ku Isi.
Ibi birunga by’u Rwanda biri mu misozi miremire itatse Uturere twa Musanze na Rubavu, bihana imbibi n’ibirunga birimo ibyazimye byo muri Congo nka Mikeno, Bisoke na Nyiragongo.
Uvuye i Musanze ashobora no kunaga akajisho ku biyaga by’impanga bya Burera na Ruhondo. Ni ibiyaga bihuje amateka n’inkomoko kuko byombi byavutse kubera ibirunga.
Mu nkengero zabyo hari amafu adasanzwe y’umuyaga n’ubuhehere bibiturukamo. Iyo uhagaze ku nkike zabyo uba witegeye uruhererekane rw’Ibirunga bya Muhabura, Bisoke na Gahinga.
Aka gace abagasura barazirikanwe kuko hubatswe hoteli ziri ku rwego rwo kwakira abanyacyubahiro bakomeye.
Muri iki gihe, u Rwanda rwanagabanyije ibiciro byo gusura ingagi, bigezwa ku kigero cya 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.
Ubusanzwe umuntu wese washakaga gusura ingagi yishyuraga amadolari ya Amerika 1500. Ni ibiciro byashyizweho mu 2018 bivuye ku madolari 750.



Ikiraro cyo mu bushorishori bwa Pariki ya Nyungwe
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite imisozi miremire irimo uwa Bigugu ufite uburebure bwa metero 2950. Ibarizwamo inyoni z’amoko 310 harimo 26 asanzwe amenyerewe. Irimo urusobe rw’ibinyabuzima by’ingeri zose, inyamaswa n’ibimera.
Muri iyi pariki kandi niho hubatswe ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina rya “Canopy Walkway” nacyo kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda.
Iyo ugiye gusura iyi pariki ubona imirima yagutse y’icyayi, kiri mu bihingwa byiza bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda ndetse kikarwinjiriza amadevize.



Pariki y’Igihugu y’Akagera
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zisurwa cyane n’abantu benshi bitewe n’inyamaswa nyinshi ziyigaragaramo. Iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare; ihana imbibi na Tanzania.
Pariki y’Igihugu y’Akagera urusobe rw’inyamaswa eshanu zikomeye muri Afurika zirimo Intare, Inzovu, Imbogo, Ingwe n’Inkura. Irimo Inkura 18 n’Intare 19.
Umwihariko wo kugira inyamaswa eshanu zikomeye utuma isurwa na benshi bihera ijisho izo nyamaswa zitinyitse ku Isi.
Nko muri Nyakanga 2017, Pariki y’Igihugu y’Akagera yagize umubare munini w’abayisuye mu kwezi kumwe. Ni nako kwezi kwinjije amafaranga menshi, asaga $200,000, akaba anaruta ayinjiye mu mwaka wose mu 2010.
Muri uko kwezi konyine yasuwe na ba mukerarugendo 4978, muri Kanama isurwa na 3879, kandi nibura kimwe cya kabiri kiba kigizwe n’Abanyarwanda.
Muri iyi pariki kandi hagaragara ibiyaga birenga icumi birimo nka Ihema, Rwanyakizinga, Hago, Mihindi, Kivumba, Mihengero, Shakani n’izindi nyinshi. Harimo amoko y’ibiti 270 ndetse n’amoko y’inyoni arenga 520.
Ibarizwamo n’inzoka zigira ubumara nk’inshira, insana, impiri. Ibarizwamo kandi n’izindi zitagira ubumara nk’ikiryambeba, uruziramire, icyaruzi, incarwatsi n’izindi.








I Rubavu, iwabo w’abanyabirori
Umujyi wa Rubavu ni icyerekezo gikomeye cya ba mukerarugendo haba ku Banyarwanda n’abaturanyi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, ku buryo iyo uhatembereye wumva urunyuranye rw’indimi z’Ikinyarwanda, Lingala, Igifaransa n’Igiswahili.
Rubavu iganwa cyane kubera umucanga wo ku Kiyaga cya Kivu nubwo hari ibindi bice bishobora gusurwa ku Gisenyi nk’uko hazwi kuva kera.
Imibare yerekana ko nibura mu 2015, i Rubavu hinjiye abakerarugendo 556211 muri 1 300 000 binjiye mu Rwanda.
Muri aka gace hari n’amashyuza ari mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu asohoka mu butaka ashyushye, rimwe na rimwe atogota nk’inkono yashyushye.
Aya mazi afatwa nka bimwe mu byiza nyaburanga bitatse Akarere ka Rubavu ndetse n’abaturage bakayakoresha nk’ikinyobwa kidasanzwe kuko bemeza ko abavura indwara zinyuranye zirimo n’inzoka zo mu nda ndetse akabavura amavunane, rubagimpande n’izindi ndwara. Abantu b’ingeri zitandukanye bayidumbaguzamo, abandi nabo bayavoma bayajyana mu rugo.
Mu kubyaza umusaruro amazi y’Ikiyaga cya Kivu hari imishinga itandukanye iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa irimo n’iyubakwa ry’ibyambu bizoroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
U Rwanda rufite ahantu nyaburanga henshi umuntu yasura akihera ijisho ibyiza biri mu rw’imisozi igihumbi.
Ibiteganywa ni byinshi ngo u Rwanda rurusheho kuba icyerekezo cya ba mukerarugendo birimo kongera imari ishorwa mu bikorwaremezo byorohereza ubukerarugendo, guteza imbere serivisi zo kwakira abashyitsi ndetse abikorera bagahugurwa ngo barusheho gutanga serivisi nziza.
Ubukerarugendo ni rumwe mu nzego zifatiye runini u Rwanda kuko mu 2019 mu musaruro mbumbe wose w’igihugu, bwari bufitemo 10% mu gihe na mbere yaho umusaruro w’ibyo igihugu cyinjiza biturutse mu bukerarugendo wagiye wiyongera ku kigero cya 11% na 9% kuva mu 2008 kugera mu 2019.
Mu 2019, ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $498, asaga miliyari 490 Frw mu gihe intego ya 2024 ni uko ruzabusaruramo miliyoni $ 800.































Amafoto: Niyonzima Moïse, Philippe Nyirimihigo na Gaël R. Vande/Illume Creative Studio
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!