00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahantu 10 hari ubujura buteye ubwoba mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 July 2022 saa 02:32
Yasuwe :

Ni kenshi abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bumvikana bavuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje inzembe n’ibyuma n’ibindi bikoresho bikomeretsa bakabambura ibyabo.

Hari noneho n’amatsinda y’abasore asigaye ategera abantu mu nzira akabambura ibyabo ndetse akanabategeka gutanga umubare w’ibanga wo mobile money kugira ngo abikure amafaranga baba bafite kuri telefone zabo.

Ibi byatumye IGIHE, itemberera mu Mujyi wa Kigali ikora urutonde rw’ahantu 10 hagaragara ubujura nk’ubu bukabije, ku buryo inzego zibishinzwe zikwiye gufatirana hakiri kare bigakemuka.

Gitega

Mu Kagari ka Cyahafi n’aka Gacyamo mu Murenge wa Gitega, ni tumwe mu duce turi mu karere ka Nyarugenge, tugaragaramo ubujura bukabije burimo ubwo kunigira abantu mu nzira ibizwi nka Kaci. Uzasanga abatuye muri uyu murenge hari aho bagera no kwitaba telefoni ntibabikore kubera ubwoba bwo kuzishikuzwa.

Aba bajura kandi baba bafite ibyuma batera abantu babarwanyije. Hari uwo duheruka guhura anyereka aho yatewe icyuma ku kuboko yanze kurekura telefoni ye ngo abo bajura bayijyane.

Ati “Baramfashe turarwana babonye nkomeje telefoni nayibimye, bahise bantera icyuma ndayirekure bariruka”.

Gitega ni n’agace karangwamo ibiyobyabwenge birimo urumogi, mugo, mayirunge, indaya n’inzu ziciriritse, ku buryo benshi bemeza ko ari yo mpamvu kagaragaramo ibisambo byinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gitega, Mugambira Etienne, yemereye IGIHE ko aka gace karimo abajura cyane cyane mu tuyira turimo umwijima.

Ati “Nibyo abajura barahari ariko ubu turi kugenda tubafata, dusigaye tunabivuga mu nama tukanabibwira abaturage ko basigaye babategera mu nzira.”

Yongeyeho ko basabye abaturage bose gushyiraho itara ry’umutekano kuko abajura bakunze gutegera abantu mu tuyira tutabona.

Kimisagara

Umurenge wa Kimisagara ahitwa mu Kamenge, Katabaro no mu Kagari ka Kimisagara, Kamuhoza, ni hamwe mu hakunze kugaragara abajura bategera abantu mu nzira rimwe na rimwe bagasiga babakomereje ku buryo hari n’abo bagiye baca intoki cyangwa ibiganza.

Rukundo Elie ni umwe mu batuye mu murenge wa Kimisagara wigeze gucibwa urutoki n’abajura bamutegeye mu nzira zo muri aka gace.

Yagize ati “Haba abajura mujye mutuvugira, uzi uburyo njye banciye urutoki ndetse n’uwaruciye bakamufunga ariko ntiyampa n’indishyi kandi yarangize ikimuga?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauver, we avuga ko batangije imikwabo yo gufata ibyo bisambo ndetse banafite urutonde rw’abagera kuri 50 bari guhiga.

Ati “Abajura barahari ariko tugenda tubafata ubu tunafite urutonde rw’abajura 50 dushaka gufata kandi muri iri joro twaraye dufashe 26 umunsi umwe, benshi tubafatira Nyabugogo.”

Yakomeje asaba abaturage gushyiraho itara ry’umutekano kuko byagaragaye ko abajura batinya kwamburira abantu ahari urumuri.

Muhima

Mu Murenge wa Muhima, naho ni hamwe mu hagaragara ubujura cyane cyane mu gace bide Dobandi bitewe n’indaya n’abasinzi benshi bakagaragaramo ndetse bikanaterwa nuko ari agace gahana imbibi na Nyabugogo.

Aka gace kagaragaramo abajuru benshi barimo n’abanura imyenda iba yanitswe ku migozi.

Abahatuye bavuga ko kunyura ku ishuri rikuru ryisumbuye ya APACOPE bwije cyangwa se mu gace uyu murenge uhanira imbibi n’uwa Gitega cyane cyane kuri ruhurura ya Mpazi, biba bigoye kubera abajura bahamburira.

Kayiranga Olivier utuye ku Muhima, yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi naho ubundi rwose abajura baraturembeje. Uzi iyo uciye kuri Mpazi nijoro, Dobandi ho n’izina ririvugira uhanyura wikandagira.”

Gatsata

Ahitwa mu Kidelenga mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata n’agace kajya ku Bigega hafi y’igishanga, ni kamwe mu gace nako karangwamo ibikorwa by’ubujura kubera ko indaya n’abasinzi benshi bahaba bitewe n’uko haba inzu z’amafaranga make cyane, ku buryo hari n’igihe bahamburira abantu ibyabo ntihagire ukopfora.

Remera

Ahitwa muri Koridoro mu Murenge wa Remera, naho hagaragara indaya nyinshi n’abajura bakorana zo, ku buryo nijoro nako kaba ari agace abantu badapfa kugenda bavugira kuri telefone cyane cyane mu masaha y’ijoro kubera gutinya ibisambo.

Muri Cordor i Remera ni hamwe mu hagaragara ubujura

Gisozi

Ku Gisozi munsi ya Kaminuza ya Kigali (ULK) no hafi yo mu Gakiriro, ni tumwe mu duce dukunze kurangwamo abajura bashikuza telefone, abapfumura inzu n’abanura imyenda ku migozi bitewe n’inzererezi zihirirwa.

Nyamirambo

No muri Nyamirambo ni hamwe mu hagaragara abajura benshi bitewe n’uko ari agace kadasanzwe karangwamo udushya twinshi n’abanyamujyi benshi ndetse kakaba kabonekamo amafunguro ahendutse cyane cyane nko mu Biryogo, Cosmos, Rwarutabura n’ahandi.

Nyabugogo

Nyabugogo ni agace kadasanzwe karimo Gare gahuriramo urujya n’uruza rw’abantu benshi gahurirwaho n’umurenge wa Muhima, Gatsata, Kimisagara na Gitega ku buryo ari ko kambere karangwamo abajura benshi cyane barimo n’aba-marine.

Aka gace banahashikuriza telefone n’amasakoshi cyangwa ingofero mu muhanda ku manywa y’ihangu kubera urujya n’uruza rw’abahirirwa n’abahanyura.

Nyakabanda

Karabaye no mu Mudugudu wa Mucyuranyana, ni uduce two mu murenge wa Nyakabanda, dukunze kurangwamo abajura ku buryo ubu hasigaye hanagaragara abiba abantu telefone bakanababaza umubare w’ibanga wabo wa Mobile Money bakabikuza amafaranga babitse.

Karabaye ni agace ko mu Murenge wa Nyakabanda kagaragaramo ubujura bukabije

Gikondo

Umurenge wa Gikondo ahitwa Sodoma na Juwakali, aho uyu murenge utandukanira n’uwa Gatenga yose iri mu Karere ka Kicukiro.

Utu natwo ni uduce turangwamo ubujura bwinshi bitewe n’imiterere yatwo cyane ko tubamo indaya n’inzererezi n’insoresore zihirirwa zishakisha imirimo hafi ya Magerwa.

Gusa n’ubwo abaturage bagaragaza ko babangamiwe n’abajura babatega bakabambura, mu rwego rwo gukemura iki kibazo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashyizeho amabwiriza y’uko buri rugo hagamije kurwanya ibintu nk’ibi rugira itara ry’umutekano riba rimurikira abarunyura hafi cyane ko n’abategera mu nzira bakunda kubikorera ahari umwijima.

Rukundo agaragaza uko abajura bamukase urutoki ku Kimisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages