Agrishow yo mu 2026 yitabiriwe n’abamurika barenga 600, barimo abahinzi n’aborozi ku giti cyabo, ibigo, amakoperative n’amatsinda akora mu nzego zitandukanye z’ubuhinzi n’ubworozi.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Telesphore Ndabamenye, yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye barimo Equity Bank Rwanda, ku ruhare bagize mu gutuma iri murikabikorwa rigenda neza no mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati “Mfashe umwanya ngo nshimire abafatanyabikorwa bateye inkunga iri murikabikorwa mu buryo butandukanye, haba mu gutanga amafaranga, ubumenyi n’ibindi byagize uruhare mu gutuma rigenda neza.”
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Equity Bank Rwanda, Uwineza Marie Claire, yavuze ko iki gihembo gishimangira uruhare rwa banki mu guteza imbere uru rwego.
Ati “Twishimiye cyane kuba twabonye iki gihembo, kuko kije gushimangira ibikorwa dukora bigamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.”
Muri iri murikabikorwa, Equity Bank Rwanda yanahaye Secula Ltd igihembo cya miliyoni 4 Frw. Iki kigo gikorera mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Amajyaruguru, gitunganya inanasi kikazikoramo imitobe na divayi.
Secula Ltd yabaye iya kabiri mu cyiciro cy’imishinga iyobowe n’urubyiruko n’abagore yahize indi muri Agrishow 2026.
Nshimiyimana Joseph, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi n’iyamamazabikorwa muri Secula Ltd, yavuze ko amafaranga bahawe azabafasha kwagura ibikorwa no gukemura ikibazo cy’aho kubika umusaruro.
Ati “Twajyaga tugira ikibazo cy’ahantu hizewe ho kubika umusaruro wacu, kubera ko nta gishoro gihagije twari dufite. Iki gihembo kigiye kudufasha gukemura icyo kibazo n’ibindi dukunze guhura na byo.”
Yongeyeho ko bishimiye guhembwa na Equity Bank Rwanda, kuko ari na yo banki ikigo cyabo gisanzwe kibitsamo amafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!