00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo n’u Burundi byanze kuva ku izima; M23 mu nzira igana i Bukavu (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 February 2025 saa 09:59
Yasuwe :

Ibintu bishobora guhinduka umunsi uwo ariwo wose muri Kivu y’Amajyepfo no muri Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’aho umutwe wa M23 utangaje ko wafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu ndetse uri mu nzira usatira Umujyi wa Bukavu wose.

Ni mu gihe ku rundi ruhande, Ingabo za Afurika y’Epfo n’iz’u Burundi zikomeje kwisuganya ku buryo hashobora kuba imirwano ikomeye mu gihe ibintu byaba bikomeje uko biri.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, Umuhuzabikorwa wa ARC/M23, Corneille Nangaa, yatangaje ko Ingabo z’umutwe wa M23 zinjiye mu Mujyi wa Goma ndetse ko ku wa Gatandatu aribwo kuwufata wose bishoboka kuba.

Ati “Ndemeza ko twinjiye i Bukavu kuri uyu mugoroba, ejo [ku wa Gatandatu] tuzakomeza ibikorwa byacu byo gusukura Umujyi.”

Nangaa yatangaje ibi nyuma y’aho mu masaha y’igitondo umutwe wa M23 watangaje ko wafashe ikibuga cy’indege cya Kavumu, kimwe mu bikoreshwa mu Majyepfo ya Kivu.

Hari nyuma kandi yo kwigarurira utundi tuce turimo Kabamba, Katana, Kavumu n’utundi two muri Kalehe.

Nubwo bimeze bityo ariko, Ingabo za Afurika y’Epfo zanze kuva ku izima muri uru rugamba. Bivugwa ko hari ingabo z’iki gihugu zongerewe mu Mujyi wa Lubumbashi, ndetse n’ibikoresho byinshi bya gisirikare byazo bikaba byaroherejwe i Burundi.

Bivugwa ko ibi bikoresho bibitse hafi y’urwengero rw’inzoga rukomeye mu Mujyi wa Bujumbura. Hari kandi n’andi makuru avuga ko u Burundi bwongereye ingabo muri Congo zitanga umusanzu ku zihasanzwe.

Hagati aho, bivugwa ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikataje mu gushaka ubufasha bwa gisirikare hirya no hino. Hari amakuru y’uko Tshisekedi yasabye ubufasha mugenzi we wa Tchad kugira ngo abashe kurwanya M23.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .