00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Abanyarwanda 260 bunguranye ibitekerezo kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 March 2017 saa 03:22
Yasuwe :

Abanyarwanda 260 batuye i Pretoria na Johannesburg muri Afurika y’Epfo bahuriye hamwe bungurana ibitekerezo kuri gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda’ igamije kubakangurira kwiyumvamo isano ibahuza, batewe ishema no kuba Abanyarwanda bahuriye ku gukunda u Rwanda, kururinda no kuruteza imbere.

“Ndi Umunyarwanda”, igamije gutoza abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu mbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure.

Ibi biganiro kuri ’Ndi Umunyarwanda’ byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Werurwe 2017; Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, abwira ababyitabiriye ko bakwiye gukora cyane bagamije guteza imbere igihugu cyabo.

Iyi ni intero by’umwihariko yakanguriwe cyane abana n’urubyiruko bari bahari.

Usibye ibi biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, habayeho n’umwanya wo gusabana mu mbyino ziganjemo iza ‘Kinyarwanda’ hanashimirwa abagira uruhare mu iterambere ry’igihugu haba mu bikorwa birimo ishoramari no gushishikariza abanyamahanga kugana isoko ry’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages