Iki gikorwa cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025 cyaranzwe no gushimira ariko hanaragazwa zimwe mu mbogamizi urwego rw’itangazamakuru rugihura na zo, cyane cyane itangazamakuru rya Afurika.
ANA yatangijwe mu 2015 igamije gufasha ibitangazamakuru byo muri Afurika n’ibindi mpuzamahanga kubona amakuru yizewe kandi y’umwihariko ku bukungu n’iterambere rya Afurika.
Ifite amashami mu mijyi 10 yo muri Afurika harimo n’u Rwanda igakorera no mu Burayi.
Umuyobozi Mukuru wa ANA, Dounia Ben Mohamed, yavuze ko intego nyamukuru y’iki kigo ari ukugaragaza isura nziza ya Afurika, no kwibanda ku iterambere rishingiye ku rubyiruko n’abashoramari b’Abanyafurika, yemeza ko babigezeho, nubwo urugendo rukomeje.
Yashimiye abafatanyabikorwa bakoranye mu myaka 10 ishize avuga ko ari bo babafashije kugera bageze ubu. Ati “Mwadufashije kugera ku ntego zacu no guteza imbere itangazamakuru ryo muri Afurika."
Uyu muhango wahurije hamwe abafatanyabikorwa ba ANA bo mu nzego zitandukanye nko mu itangazamakuru, inzego za leta, n’iz’abikorera, baganira ku mahirwe n’inzitizi zikigaragara mu itangazamakuru rya Afurika.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Oria Kije Vande Weghe, yagarutse ku bibazo bikiri mu itangazamakuru ryo muri Africa.
Mu bibazo yagarutseho birimo nk’ubunyamwuga buke kuri bamwe bakora itangazamakuru, kudakoresha no kutihugura mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane cyane iry’ubwenge bw’ubukorano (AI), inzego z’abikorera zidashora imari mu bitangazamakuru n’ibindi.
Yagize ati “Ni ingirakamaro cyane kugira igitangazamakuru gikora kinyamwuga, itangazamakuru rigira uruhare runini muri sosiyete yacu ariko turacyahura n’imbogamizi. Ibintu byo gukura inkuru ahandi ukayandukura bigomba guhagarara mu itangazamakuru, abanyamakuru bakajya gushaka inkuru aho zabereye bagatanga amakuru nyayo yizewe”.
Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga ryiyongereye ku Isi kandi ryageze no mu itangazamakuru ariko hakwiye kumenywa uko rikoreshwa hirindwa ibibazo ryateza mu gihe ryaba rikoreshejwe nabi.
ANA kandi yamuritse gahunda nshya yiswe ANA school, igamije kongerera ubumenyi abana n’urubyiruko mu bijyanye n’itangazamakuru n’ikoranabuhanga, kumenya amakuru ajyanye n’abana n’urubyiruko, no guhuza urubyiruko n’abana bo hirya no hino cyane ku Isi by’umwihariko muri Afurika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!