00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yiyemeje kudaharira uburezi leta

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 17 December 2014 saa 07:53
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda, abakozi bafite aho bahurira n’uburezi muri iri torero, bahuriye hamwe bemeza ko uburezi butagomba guharirwa inzego za Leta gusa, ko n’afatanyabikorwa barimo n’abanyamadini bagomba gutanga umusanzu wabo. Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 16 Ukuboza 2014 igahuza aba bayobozi muri ADEPR, bagaragaje ko imbogamizi zishingiye ku bikorwaremezo birimo inyubako z’amashuri zubatswe mu myaka yo hambere, kuri ubu zikeneye kuvugurwa, (…)

Ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu Rwanda, abakozi bafite aho bahurira n’uburezi muri iri torero, bahuriye hamwe bemeza ko uburezi butagomba guharirwa inzego za Leta gusa, ko n’afatanyabikorwa barimo n’abanyamadini bagomba gutanga umusanzu wabo.

Mu nama nyunguranabitekerezo y’iminsi ibiri yatangiye kuwa 16 Ukuboza 2014 igahuza aba bayobozi muri ADEPR, bagaragaje ko imbogamizi zishingiye ku bikorwaremezo birimo inyubako z’amashuri zubatswe mu myaka yo hambere, kuri ubu zikeneye kuvugurwa, kugira ngo zijyane n’icyerekezo igihugu cyihaye, ahubwo ugasanga ubuyobozi bw’Itorero bushyira ingufu nyinshi mu bindi bikorwa bifasha Itorero gutera imbere, ibiteza imbere uburezi bikagenda biguruntege.

Abakozi bafite aho bahurira n'uburezi mu itorero rya ADEPR bararebera hamwe ibyateza imbere ireme ry'uburezi

Uwitonze Sylvie, Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Sinayi giherereye mu Karere ka Nyamagabe, yavuze ko urebye umubare w’abayoboke Itorero ADEPR rifite mu Rwanda, ukawugereranya n’imbaraga bashyira mu burezi usanga ntaho bihurira.

Uwitonze sylvie umuyobozi w ishuri ribanza rya sinayi mu karere ka Nyamagabe

Yakomeje avuga ko byaba byiza ubuyobozi bwa ADEPR bugiye busuzuma inyubako zishaje kugira ngo zivugururwe, bukanakurikiranira bugufi imyigishirize n’amasomo ahabwa abanyeshuri aho kubiharira inzego za leta zonyine.

Yagize ati«Niba Leta yemera guhemba abarimu bo mu bigo by’amatorero n’amadini, nabo nibayifashe bavugurure inyubako zimwe zishaje.”

Gatemberezi Pau ushinzwe uburezi muri ADEPR mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko nta mwihariko itorero ADEPR rifite ku bijyanye n’ireme ry’uburezi, ariko ko mu byo bifuza kunoza harimo kugendera ku cyerekezo igihugu cyihaye mu myaka iri mbere.

Dr. Nahayo Sylvère ushinzwe Ishami ry’Uburezi muri ADEPR mu Rwanda, yavuze ko mbere wasangaga nta bantu bashinzwe uburezi muri iri torero, ariko nyuma byaje kuba ngombwa ko bashyirwaho kugira ngo bajye bakurikirana uko uburezi mu mashuri yabo buhagaze, aho kubuharira leta gusa.

Yagize ati«Twatangiye kuvugurura inyubako zishaje, kandi twizera ko buhoro buhoro uko ubushobozi bugenda buboneka n’ibisigaye bizakorwa.»

Mu Rwanda, ADEPR ifite ibigo by’amashuri abanza 160, amashuri yisumbuye 56, n’abanyeshuri bayigamo ibihumbi 20 birenga. Mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, iri torero ryashyizeho abantu bashinzwe uburezi kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku ntara zose n’uturere 30.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages