00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ADEPR yafashije imiryango y’abahoze ari ababwirizabutumwa itishoboye

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 29 December 2016 saa 10:52
Yasuwe :

Itorero rya ADEPR mu Ntara y’Amajyaruguru ryoroje inka 60 imiryango y’abahoze barikoramo ivugabutumwa igizwe n’impfubyi n’abapfakazi ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Abagejejweho ubwo bufasha bwa ADEPR, ni abakomoka mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru.

Munyemana Yohana w’imyaka 80 wakoze umurimo w’ivugabutumwa imyaka 47 i Kinihira, mu Karere ka Rulindo, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko bishimiye iyi nkunga bahawe n’itorero bakoreye igihe kinini, asaba abakiri bato kutadohoka ku murimo w’Imana.

Ati “Ibi biratwereka ko batuzirikana kandi ni isomo ku bakiri bato kuko bibatera imbaraga zo gukora ivugabutumwa batinuba bitandukanye natwe twakoraga nta mikoro itorero ryari ryagira.”

Niyisubije Lea, umwe mu mfubyi yahawe inka na ADEPR nawe avuga ko inka yahawe izamufasha kwiteza imbere ndetse akazoroza n’abandi.

Ati “Iyi nka ndayorora neza ku buryo izororoka kandi nzoroza n’abandi kuko uyu ni umugisha mpawe kandi ngomba no gusangiza abandi. Kuba mpawe iyi nka ni umusingi wo gutera imbere.”

Umuvugizi w’Itorero ADEPR mu Rwanda, Musenyeri Sibomana Jean, avuga ko ivugabutumwa ritagira ibikorwa nta mumaro waryo kandi ko igihe kigeze ngo ivugabutumwa ribe irikemura ibibazo by’abatishoboye.

Ati “Ivugabutumwa ritagira ibikorwa ntacyo rimarira abarihabwa, iki nicyo gihe ngo ribe irikemura ibibazo by’abatishoboye. Iki gikorwa cyakozwe na ADEPR mu Ntara y’Amajyaruguru kigomba no kugera mu zindi ntara zose harebwa uko abatishoboye bafashwa kandi twifuza ko bitahera muri ADEPR gusa ahubwo bikagera hose kuko si ho hari abatishoboye gusa.”

Nk’uko byemejwe na Pasteur Sebadende Emmanuel uyobora ADEPR muri iyi ntara, ngo gahunda yo koroza inka abatishoboye bazakomeza kuyishyira mu mihigo yabo uko umwaka utashye.

Uretse iyi miryango yorojwe inka, hari n’iyatangiwe ubwisungane mu kwivuza; ibikorwa byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni zisaga 60.

Zimwe mu nka zorojwe imiryango y'abahoze ari abavugabutumwa muri ADEPR
Inka 60 nizo zafashishijwe iyo miryango y'abahoze ari abavugabutumwa muri ADEPR mu Majyaruguru
Munyemana avuga ko kuba ahawe inka bimwereka ko itorero bakoreye ribazirikana
Niyisubije yemeza ko inka yahawe izamufasha kwiteza imbere ndetse ngo akazoroza n'abandi
Musenyeri Sibomana Jean avuga ko igihe kigeze ngo ivugabutumwa ribe irihindura imibereho y'abatishoboye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages