Ama Paruwasi 296 yo muri ADEPR agiye kubaka amazu y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho buri Paruwasi izubaka inzu imwe y’uwarokotse. Ngo iki gikorwa cy’ubwitange kiri mu rwego rwo kubitsa mu ijuru no guhesha agaciro igihugu.
Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, Rev. Pastor Mutaganzwa Viateur, yabitangarije IGIHE kuri uyu wa 19 Mata 2013, ngo mu gihugu hose hagiye kubakwa amazu 296 ahwanye n’umubare w’amaparuwasi y’iri torero ari mu gihugu.
Mutaganzwa anavuga iki gikorwa cyaturutse mu myanzuro yemerejwe i Nkumba, kuva tariki ya 26 Ugushyingu 2012 kugeza ku ya 02 Ukuboza 2012, ko itorero rizajya rigira gahunda yo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa ADEP, Pasiteri Sibomana Jean yatangaje ko muri ADEPR buri paruwasi nibura izubaka inzu imwe, uko ari 296 muri uyu mwaka ariko buri mwaka iki gikorwa kizajya kigaruka. Anavuga ko aya mazu atazaba afite agaciro kamwe bitewe n’aho iherereye.
Pastori Sibomana Jean yavuze ko muri iki cyunamo itorero rya ADEPR rizakora ibikorwa byo kwita ku barokotse batishoboye, nko kububakira, kubasura no kubaba hafi, ariko by’umwihariko ko bafite abashyitsi baturutse muri Canada baje kwifatanya n’abakirisito kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuvugizi wa ADEPR kandi avuga ko itorero rigomba kuba rikijijwe by’ukuri aho kuba abantu bari mu itorero badakijijwe. We yemeza ko kwishushanya mu gakiza ari bimwe mu byatumye abitwaga ko bari Abakrisitu bakora Jenoside, ati “Jenoside yabaye bavuga ko abarenga 90% ry’Abanyarwanda ari Abakrisitu, ariko ntibyababujije nabo kujya mu bwicanyi, rero twifuza ko itorero ryaba rizima abantu bakagira imyitwarire myiza.”



















TANGA IGITEKEREZO