00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ActionAid yahaye inkunga Abarokotse Jenoside batishoboye

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 20 June 2026 saa 07:50
Yasuwe :

Umuryango utari uwa Leta, ActionAid Rwanda wibutse abahoze ari abakozi ba Aide et Action bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubifatanya no kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, mu rwego rwo kubasindagiza.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 19 Kamena 2026, kibera mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Kibilizi, cyitabirwa n’abakozi bakorera mu bice byose ActionAid ikoreramo, ndetse n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Gisagara.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuye muri Gisagara, basobanurirwa amateka yaho yagizwemo uruhare n’abayobozi babi bahavukaga barimo n’uwari Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi, Dr. Sindikubwabo Théodore.

Mukabutera Marie Chantal warokokeye mu yahoze ari Komini Nyaruhengeri, ubu habaye mu Murenge wa Kibilizi, muri Gisagara, yavuze uko yabayeho mu buzima bukomeye muri Jenoside, bikagera n’aho ahatirwa umugabo w’umujenosideri we na bagenzi be, abwirwa ko namwanga bamwica, ibyitwaga ‘kubohozwa’.

Yavuze uko yambuwe umwana we ngo yicwe, nyuma akajya kureba aho yiciwe akahasanga ibisigazwa by’umubiri we imbwa zamuriye, ibyamushenguye umutima cyane, akabura uwo atakira.

Aya mateka mabi ya Jenoside, yashimangiwe na Uwayirege Emma Marie Immaculée, wavuze uko yakoze muri ActionAid hari itotezwa n’uburyo yagiye mu kazi mu 1987 akemererwa amasezerano y’akazi muri 1991 mu gihe cy’amashyaka menshi, mbere yari yarimwe amahirwe.

Ati ‘‘Twabayeho mu bibazo, twahoraga mu bwoba, twahura ugasanga turi kuyaga kubera imihangayiko.’’

Umuyobozi Mukuru wa ActionAid Rwanda, Assoc. Prof. Jeanne N. Kagwiza, yavuze ko kwibuka ari ukuzirikana umubabaro Abatutsi bishwe bajyanye n’uwo abarokotse basigaranye ndetse n’uko bakomeje kwiyubaka.

Yagaragaje ko kwibukira mu Ntara nk’i Gisagara bifite igisobanuro gikomeye, kuko ari hamwe mu ho ActionAid ikorera, bikaba binashushanya kwegerana n’abagenerwabikorwa hagamijwe kwigana amateka ngo Jenoside itazongera.

Ati ‘‘Tuzi neza ko iyi nkunga tubahaye idasimbura abo mwabuze, ariko ni ikimenyetso cyo kubereka ko twifatanyije namwe, mu rugendo rwo kubaho neza no gukomeza kwiyubaka muri rusange.’’

Yasabye Abaturarwanda muri rusange guharanira kuba umuyoboro w’amaharo n’ituze rya buri wese barangwa n’indangagaciro nziza haharanirwa kurwanya ikibi cyose cyapfobya Jenoside.

Umunyamabanga muri Komite ya Ibuka mu Karere ka Gisagara, Muragijemariya Jacqueline, yavuze ko kwibuka atari umuhango nk’uko abapfobya babivuga, ahubwo ari ugusubiza amaso inyuma kandi bikaba n’ibihamya ko Jenoside yabaye, yibutsa ko kandi ari inshingano ya buri wese, ashima ActionAid ku musanzu wayo mu kurinda amateka ya Jenoside, ndetse anabasaba gukomeza kuba ijwi ry’abanyantege nke, cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Dusabe Dénise, yavuze ko banyuzwe n’ubufasha bahawe na ActionAid bigizwe n’ibintu bitandukanye birimo no kubakira inzu imiryango 15, kuko byuzuza inshingano bafite zo kubakira abatishoboye basaga 800 bakeneye kugira amacumbi akwiye.

Ati “Turabashimira uruhare rwanyu mu gufata mu mugongo abarokotse. Turacyafite ibibazo byinshi bibangamiye imibereho myiza y’abarokotse, aho tukirwana no kubaha amacumbi ajyanye n’igihe, ndetse no gusana. Turashima ko uyu munsi hari umusanzu mwaduhaye, udufasha gutura heza, kuko turacyafite imiryango 823 tugomba gusanira inzu, ndetse zimwe tukaba twanazubaka.”

Yakomeje avuga ko ibi byerekana ko Abanyarwanda biyumvamo ubumwe kandi biteguye gufasha ubuyobozi bukuru bw’igihugu mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda rwiza, asaba abaturage kubakira ku bumwe igihugu cyahisemo.

ActionAid Rwanda ni umuryango ukora ibyo gufasha abatishoboye barimo abari n’abategarugori mu kwiteza imbere binyuze mu matsinda. Inafasha Leta mu iterambere ry’ibikorwaremezo nko kubaka amashuri, amarerero n’ibindi, aho ikorera mu turere twa Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Karongi na Musanze.

Kuri uyu munsi, ActionAid yaremeye ibiribwa imiryango 35 y’intwaza zifite intege nke, ndetse banagenera indi miryango 15 amabati n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi bizifashishwa mu gusakara inzu z’abarokotse batishoboye.

Mukabutera Marie Chantal watanze ubuhamya, yavuze uko yashenguwe no kubohozwa n'abicanyi, ndetse n'umwana we akitwa akanaribwa n'imbwa
Ugeze mu rwibutso rwa Gisagara i Kabuye, akorwa ku mutima n'amateka yaho asharira kandi ari ho havukaga abakarengeye igihuhu nka Sindikubwabo na Nyiramasuhuko
Umuhanzi Nsengimana Justin (uri hagati), yaririmbye indirimbo y'uko aho abandi bajyana amakoti n'ibitenge gusura ababyeyi, abarokotse bo bajyana indabo gusa
Umukozi w'urwibutso rwa Gisagara, Imfura Denis, yasobanuye ko i Gisagara habaye Jenoside ndengakamere yanagizwemo uruhare n'abarundi
Umunyamabanga muri Komite ya Ibuka mu Karere ka Gisagara, Muragijemariya Jacqueline, yavuze ko kwibuka atari umuhango nk’uko abapfobya babivuga
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibilizi, Kayinamura J.Baptiste, yavuze ko kwibuka ari isomo buri wese akeneye
Umuryango mugari wa ActionAid wunamiye Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Gisagara, banabatura indabo
Umuyobozi Mukuru wa ActionAid, Assoc. Prof. Jeanne N. Kagwiza atura indabo abaruhukiye mu rwibutso rwa Gisagara
Umuyobozi Mukuru wa ActionAid, Assoc. Prof. Jeanne N. Kagwiza, yahumurije intwaza zo mu Murenge wa Kibilizi
Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza muri Gisagara, Dusabe Denise, yashimye ActionAid ishyigikira imibereho myiza y'abarokotse batishoboye
Umuyobozi wa ActioAid, Assoc. Prof. Jeanne N. Kagwiza, yanditse mu gitabo cy'urwibutso ubutumwa bw'ihumure
Abayobozi n'abakozi ba ActionAid basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisagara, ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi isaga 47200

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages