Mu muhango wahuje Action Aid n’Aboyobozi b’Uturere ikoreramo ndetse n’abagenerwabikorwa aribo baturage, hamuritswe ibyo uyu muryango wagezeho mu guteza imbere Abanyarwanda mu myaka 10 ishize , aho ukorera mu Turere dutanu hirya no hino mu gihugu.
Umuyobozi wa Action Aid, Uwamariya Josephine yagaragaje ko bafashije abasaga ibihumbi 30 bakava mu bukene kandi muri bo ibihumbi 19 akaba ari abagore.
Ati "Twafashije abantu basaga ibihumbi 30, abagera ku bihumbi 19 ni abagore twafashije mu bushobozi bw’amafaranga no mu mahugurwa babasha kwiteza imbere, ubu batunze amafaranga kandi n’ihohoterwa ryo mu miryango bigaragara ko ryagabanutse kuko nabo baba bafite icyo binjiza mu ngo zabo.”
Mu byo yagaragaje uyu muryango wahinduyemo ubuzima bw’abaturage ni uko bafashije amakoperative 295 arimo abakora ubuhinzi, ubworozi, ububoshyi n’ibindi.
Mu burezi, Action Aid yashyizeho amashuri y’inshuke 8, inashyiraho icyumba cy’umukobwa mu bigo 21 bikaba byaratumye badatakaza amashuri yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Karekezi Léandre, uyu muryango ukoreramo, yatangaje ko kuba Action Aid ifasha abaturage kwiteza imbere byunganira Akarere ayoboye kuko iterambere ryihuta.
Ati”Action Aid baradufasha cyane kuko usanga nk’ibikorwa twari kuzakora mu myaka itatu iri imbere iyo babidufashije izo mbaraga n’ubushobozi duhita tubikoresha mu bindi tukihuta mu iterambere.”
Twibanire Landrata umwe mu bagore bo mu karere ka Musanze bibumbiye muri koperative itubura insina (imibyare) avuga ko igishoro bagikesha Action Aid kandi bamaze kubona abaguzi.
Ati” Ubuzima bwarahindutse, dufite amatungo magufi mu rugo dukesha aka kazi dukora ko gutubura imibyare y’insina kandi, twamenye uburenganzira bwacu bityo turanabuharanira, ibyo byose tubikesha uyu muryango.”
Action Aid yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1982, kuri ubu yibanda ku bikorwa bitandukanye haba mu buhinzi, mu burezi no mu burenganzira bw’umugore no kumuha ubushobozi.



















TANGA IGITEKEREZO