Aborozi b’inka bifuza ko bashyirirwaho ‘Nkunganire’ y’imiti y’amatungo kuko ihenze

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 9 Ukwakira 2020 saa 02:22
Yasuwe :
0 0

Abarozi b’inka bo mu Karere ka Nyanza mu gice cy’Amayaga, bavuze ko bagorwa no kugura imiti y’amatungo kuko ihenze cyane, rimwe na rimwe bigatuma inka zabo zipfa.

Aborozi bo mu Murenge wa Kibirizi baganiriye na IGIHE bagaragje ko inka zabo zikunze kwibasirwa n’indwara y’Ikibagarira ndetse n’iyitwa Urwuma cyangwa Agasheshe.

Umworozi akaba na Perezida wa Koperative y’aborozi inakusanya amata, Ntirenganya Erizaphan, yavuze ko byaba byiza Leta ishyizeho ‘Nkunganire’ y’imiti y’amatungo cyane cyane ku nka kuko bagorwa no kuyigura.

Ati “Imiti y’amatungo irahenda ku buryo ari ibishoboka, hari ibintu Leta ijya ishyiramo nkunganire, bikunze no mu miti hazamo Nkunganire.”

Yasobanuye ko muri Koperative yabo iyo hari umworozi uhuye n’ikibazo cyo kurwaza inka, bamukopa imiti kugira ngo ayivure. Gusa ngo akenshi amata agemurwa n’aborozi ntabasha kwishyura imiti kuko usanga abenshi barasigayemo amadeni.

Ati “Cyane ikibagarira ni cyo gihenda, usanga nk’umworozi atanze ibihumbi nka 50 byo kuvuza inka, wajya kureba umukamo w’amata yagemuye ugasanga uvuyemo nk’ibihumbi 30, yakwishyura Veterineri ugasanga asigayemo nk’ideni ry’ibihumbi nka 20, akaba yamara nk’amezi abiri azana amata yo kwiyura ideni ry’imiti yavuje ya nka.”

Umufashamyumvire mu bworozi mu Karere ka Nyanza, Kubwimana Emmanuel, na we yavuze ko aborozi b’inka bagowe no kubona imiti yazo kuko ihenze kandi byatangiye kugira ingaruka kuko hari inka zipfa zitavujwe kubera ubushobozi buke bwa ba nyirazo.

Yavuze ko mu gice cy’amayaga hari inka za kijyambere zikunze kurwara zikavuzwa amafaranga menshi kuko zitabasha kwihanganira indwara.

Ati “Habaho ubuvugizi kugira ngo imiti ibashe kuboneka ku giciro gito kuko mu bigaragara hari umworozi urwaza inka ntabashe kuyivuza ikarinda ipfa.”

Umukozi uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, ishami rya Rubona, Gasana Parfait, yavuze ko icyo kibazo cy’imiti y’inka ihenze batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana kugira ngo bagishakire igisubizo.

Yagize ati “Ntabwo mbizi neza naza kubaza nkakurikirana, ariko nka RAB nibaza ko imiti iba ifite igiciro igurirwaho, ubwo ni ukubaza neza nkabimenya kuko icyo kibazo ntabwo nari nkizi.”

Indwara z’inka zirimo Ikibagarira n’Urwuma zikunze kuzibasira mu gihe cy’izuba kuko n’ubwatsi bwazo buba bwabuze. Iryo bura ry’ubwatsi rituma n’umukamo ugabanuka aborozi bakabura amafaranga yo kugura imiti.

Bagaragje ko inka zabo zikunze kwibasirwa n’indwara y’Ikibagarira ndetse n’iyitwa Urwuma cyangwa Agasheshe
Umukozi wa RAB ishami rya Rubona, Gasana Parfait, yijeje aborozi b'inka ko ikibazo cy'imiti yazo ihenze kigiye gukurikiranwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .