Ni amasomo y’amezi azwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ yasojwe kuri uyu wa 22 Werurwe 2024 yatanzwe n’Ingabo z’u Rwanda, abera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi yashimiye abasoje aya masomo ndetse ashimangira akamaro k’ibyo bize mu iterambere ry’Igihugu no mu kuzuza inshingano zabo.
Yagize ati “Mugomba gusobanukirwa ibibazo by’urusobe biri aho dukorera. Nizeye ko aya masomo yahaye buri wese muri mwe ubumenyi bukenewe, ubwenge ndetse n’imyitwarire ikwiye.”
Yakomeje agira ati “Sinshidikanya ko buri umwe mu barangije amasomo uyu munsi aziye agihe mu kongera imbaraga zizana ibitekerezo byiza byo kuvugurura dushingiye ku byihutirwa kugira ngo tubashe guhagarara twemye mu guhashya abanzi bacu”.
Abahawe impamyabushobozi, ni ababashije gutsinda ku rwego rwo hejuru mu bice bitandukanye bigize amasomo bababwaga. Uwabaye umunyeshuri mwiza kurusha abanda ni Captain Alexander Ikuzo Abiya ndetse wanahembwe nk’uwakoze ubushakashatsi bwiza bujyanye n’ibyo bigaga mu gihe uwa kabiri yabaye Major Eric Karamage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!