Ni imibare yatangajwe ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangizaga ku mugaragararo gahunda ngarukamwaka y’ibiganiro bigamije kurebera hamwe ingamba zatuma abafite ubumuga bisanga muri porogaramu y’uburezi bw’u Rwanda.
Imibare ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri 38.937 bafite ubumuga bari mu bigo by’amashuri bitandukanye. Abahungu ni 17.322 mu gihe abakobwa ari 21.615.
Muri abo barimo 12.811 bafite ubumuga bw’ingingo cyangwa ubu bugaragara, 7856 bagorwa no kwiga, 5043 batabona, 2603 batumva, abafite ibibazo byo gukora cyangwa bafite miterere itandukanye nk’ubugufi bukabije n’ibindi bangana na 1763.
Abafite ibibazo byo kuvuga ni 3645, abafite ubumuga bukomatanyije ni 4311, ubafite ubwo mu mutwe ni 909 n’abafite autism bangana na 102.
Mu barezi 29.448 bamaze guhabwa ubumenyi bubafasha kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko, barimo abarimu 15.569 n’abayobozi mu bigo by’amashuru bangana na 13.879.
Mu guteza imbere gahunda yo kwita ku bafite ubumuga mu buryo bw’amashuri MINEDUC yatanze gahunda y’ibyo kigomba kuba cyujuje kugira ngo cyakire abafite ubumuga.
Ubu ibigo by’amashuri 850 bya leta bifite ubwiherero bufasha abafite ubumuga kwiherera batabangamiwe, mu gihe ibifashwa na Leta bibufite ari 1032, naho iby’abikorera bikaba 262.
Nubwo u Rwanda rukomeje guteza imbere abafite ubumuga, haracyari icyuho gikomeye cyo kumenya ubumuga bwa nyabwo abana bafite, n’aho bagerageje hakitabwa ku bugaragara gusa, abafite ubutagaragara ntibamenyekane bikwiriye.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko bari gutegura umushinga uzafasha mu kumenya abanyeshuri bafite ubwo bumuga butagaragara hakamenyekana n’uburyo bafashwa.
Ati “Ni yo gahunda turimo kugira ngo tumenye abo bana, aho bari uko bangana n’uburyo twabitaho kugira ngo hongerewe n’ibigo bibitaho. Turi kubikoraho, hari Komisiyo ihuriwemo n’abo muri za minisiteri zitandukanye ziri kwiga kuri iyo gahunda n’uburyo yashyirwa mu bikorwa ngo twite ku bafite ubumuga bo mu gihugu hose.”
Mu guhangana n’ibyo bibazo byo kutamenya urugero rw’ubumuga umunyeshuri afite, MINEDUC yaguze imashini zipima urugero rw’ubumuga abantu bafite bwaba ubwo kutavuga, kutabona ubundi bagakorerwa ibibafasha, mu buryo butandukanye bijyanye n’urwego rw’ubumuga.
Furaha Jean Marie Vianney w’imyaka 52 afite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona.
Icyakora nubwo yahuye n’izo ngorane zose ni umwarimu mu kigo cyo mu Mujyi wa Kigali.
Furaha agaragaza ko bakomeje guhura n’imbogamizi z’ihezwa agasaba ko byakwitabwaho kugira ngo na bo bisange mu bandi.
Ati “Abana baracyahishwa, ntibajyanwa gukina, ntibavuzwa uko bikwiriye, inyubako nyinshi ntiziboroheye kuzigendamo, ntibazi ururimi rw’amarenga, ikirenze ibyo bikaba ibyo kwiga kuko ubu nta bigo byigisha abafite ubumuga bwo kutavuga, kutabona no kutumva bihari.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko batangiye gahunda yo gutangiza ikigo muri buri ntara gishobora kwakira byibuze abafite ubumuga bose.
Ati “Niba hari gahunda yo gufasha abana kwiga ahegereye iwabo ariko uwo byananiye kuko ikigo kimwegereye kitamufasha, habe hari ikigo cya leta kimufasha, acumbikirwe atungwe, afite n’abakozi babizobereye.”
Ndayisaba yavuze ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangira hamaze gukorwa inyigo. Ubu bamaze kuganira n’abantu batandukanye bazabafasha muri iyo gahunda.
Mu Majyaruguru bamaze kuganira n’ikigo cy’Abapadiri cyitwa Paruwasi Nyinawimana cyo mu Karere ka Gicumbi, Icya Gatagara giherereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, n’icya Gahini mu Burasirazuba, Ndayisaba akavuga ko bitarenze mu myaka itatu gahunda izaba yakunze.
Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!