Yabitangaje ku wa 12 Werurwe 2025 mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Karere ka Rutsiro.
Mu mirwano imaze iminsi ishyamiranyije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC rigizwe n’imitwe irimo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, hari abarwanyi ba FDLR bafashwe abandi barahunga.
Mu bahunze harimo abahungiye mu turere two mu Ntara y’Iburengerazuba no mu miryango yabo nk’uko bisobanurwa na Guverineri Ntibitura.
Ati "Bamwe rero binjiye mu gihigu cyacu rwihishwa, yewe hari n’abafite imiryango hano mu Rwanda, bahise bihutira kuyihungiramo. Murasabwa gutanga amakuru kuri abo bantu baje bihishe, nubwo yaba ari mwenewanyu, cyangwa ari umuvandimwe wawe, cyangwa umwana wawe.”
Yakomeje ati “Turabasaba ko mutanga amakuru ku nzego z’umutekano no ku nzego z’ubuyobozi kugira ngo niba hari n’abantu baje muri ubwo buryo bafite n’umugambi wo guhungabanya umutekano wacu, dufatanye namwe kubikumira".
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko mu Karere ka Rutsiro, Guverineri Ntibitura Jean Bosco, yasuye imirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi akaba azakurikizaho imirenge ya Ruhango, Mushonyi, Musasa na Boneza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!