Ubwo basuraga Irembo, basobanuriwe uburyo iyi gahunda yatumye abaturage babasha kubona serivisi mu buryo buboroheye kandi bikanafasha Leta gukora inshingano zayo ku baturage neza.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga 300 baturutse mu bihugu bitandukanye aho ku murongo w’ibyigwa hari kurebera hamwe uburyo imitangire ya serivisi muri Afurika yanozwa mu rwego gutuma uyihabwa anyurwa nayo, kandi ikamugirira akamaro.
Beneretswe zimwe muri serivisi zitandukanye abaturage babasha kubonera ku Irembo ndetse na gahunda ya ’Byikorere’, aho basobanuriwe uburyo Abanyarwanda babasha kwisabira serivisi ku Irembo bakoresheje telefone zabo bitabasabye kujya ku ba-agents b’uru rubuga.
Basobanuriwe kandi akamaro k’aba-Digital ambassadors boherejwe mu gihugu hose mu rwego rwo kwegera abaturage, kubafasha gusobanukirwa imikorere ya Irembo mu gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba no kubona serivisi.
Samuel Afotoye ukomoka muri Ghana, witabiriye iyi nama, yavuze ko Urubuga rwa Irembo ari urugero rwiza mu koroshya serivisi abaturage bakenera. Yagaragaje ko iwabo muri Ghana bafite uburyo bw’ikoranabuhanga abantu baboneraho serivisi, gusa ho ntibuhurijwe hamwe nk’uko kuri Irembo bimeze.
Ati “Twe iwacu ntabwo serivisi zihurijwe hamwe mu buryo bwa ‘one stop centre’ nk’uko Irembo bimeze. Twe usanga buri serivisi ibarizwa ku kigo kibishinzwe.”
Yagaragaje ko guhuza serivisi nk’uko bimeze ku Irembo bituma abashaka serivisi bazibonera hamwe k uburyo uzishaka adasiragira.
Undi witwa Sibusiso Nyasulu waturutse muri Malawi, yavuze ko kugira urubuga nka Irembo bituma ikibazo cya ruswa mu itangwa rya serivisi kigabanuka.
Ati “Gutonda umurongo uteresha kashe muri iki gihe bidindiza ireme rya serivisi. Kubera ko isi turimo yihuta cyane, ni byiza ko ibihugu bitekereza gushyiraho ibikorwaremezo by’ikorabuhanga byihutisha serivisi.”
Yagaragaje ko kuba mu bihugu byinshi bya Afurika abaturage bagorwa no kubona ibikoresho by’ikorabuhanga nka telefone ndetse na internet biri mu bituma ingamba zo kujyana zimwe muri serivisi mu ikoranabuhanga zigorana.
Abitabiriye iyi nama kandi basuye uruganda rutunganya icyayi rwa Rwanda Mountain Tea ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Masoro bareba imikorere yarwo ndetse n’ingamba zashizweho mu rwego rwo kunoza serivisi ndetse n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa bakora.
Basuye kandi Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, bunamira ndetse banashyira indabo ku mva z’inzirakarengane ziharuhukiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!