00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abimukira bazava mu Bwongereza bashobora kugera i Kigali mbere ya Noheli

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 September 2023 saa 08:44
Yasuwe :

Umugambi w’u Bwongereza wo kohereza mu Rwanda abimukira babwinjiyemo mu buryo bunyuranye n’amategeko ushobora gutegereza kugeza mu mpera z’umwaka kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Muri Mata 2022 ni bwo u Rwanda rwemeye kwakira abimukira binjira mu Bwongereza binyuranye n’amategeko kugira ngo bahabwe amahirwe yo kurutangiriramo ubuzima bushya.

Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n’inzego nyinshi, ku buryo indege ya mbere yagombaga gutwara aba bimukira yahagaritswe n’icyemezo cy’Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR), ubwo yari yiteguye guhaguruka muri Kamena 2022.

Mu Ukuboza 2022, Urukiko Rukuru mu Bwongereza rwanzuye ko iyi gahunda ikomeza kuko u Rwanda ari “igihugu gitekanye”.

Icyo gihe abantu 10 bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe, baturuka mu bihugu bya Syria, Iraq, Iran, Vietnam, Sudani na Albania bajuririye iki cyemezo birangira cyongeye guhagarikwa n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 29 Kamena 2023.

Abacamanza babiri bavuze ko uyu mugambi unyuranye n’amategeko, bagaragaza impungenge ku mutekano w’abimukira ariko undi ntiyemeranyije na bo.

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasubije abanenga uyu mugambi avuga ko ikibazo cy’abimukira giteye inkeke kandi ari umutwaro ku baturage b’igihugu cye.

Yongeyeho ko igihugu kitazakomeza gufasha buri wese uhunga igihugu cye akajya gushakira amaronko mu Bwongereza.

Yakomeje ati “Ntibikwiye ko ikiguzi cya hoteli [mu kwita ku bimukira] kigeze miliyoni £6 ku munsi ndetse gishobora kuzamuka kikagera kuri miliyoni £32 ku munsi mu 2026, mu kwita ku binjira muri iki gihugu.’’

Imibare yerekana ko nibura u Rwanda rwahawe agera kuri £169,000 yo kwita ku mwimukira umwe.

Umwanzuro ku gukemura ikibazo cy’abimukira bagomba koherezwa mu Rwanda wajuririwe mu Rukiko rw’Ikirenga, rugomba kwanzura niba aba bimukira bazoherezwa mu Rwanda.

LBC News yanditse ko iki cyemezo kizafatwa mu gihe abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga bazaba bavuye mu biruhuko by’impeshyi mu Ukwakira.

Imiterere y’uru rubanza ishobora gutuma rufata nibura ibyumweru bitandatu kugira ngo hafatwe umwanzuro, niba umugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda ukurikije amategeko.

Abaminisitiri muri Guverinoma bafite icyizere ko icyemezo cyo guhagarika abimukira koherezwa mu Rwanda kizahindurwa.

Guverinoma nitsinda uru rubanza, biteganyijwe ko “abimukira bazoherezwa mu Rwanda mu bihe bya Noheli.’’

Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu yatangaje ko icyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda nta bumuntu bukirimo ndetse yaciye amarenga ko ishobora kuregera Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa Muntu (ECHR) rukaba ari rwo rufata umwanzuro wa nyuma.

Ishyaka ry’Aba-Conservatives ryo mu Bwongereza ryo ryavuze ko rishobora kwivana mu masezerano ashyiraho ECHR mu gihe uyu mugambi waba ukomeje kwitambikwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije mu Kinyamakuru The Sun, aheruka gutangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi kidashobora kohereza abimukira aho baturutse kuko cyubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

Ati “Banze iyi gahunda bashingiye ku ngingo imwe ivuga ko abimukira bashobora gusubizwa mu bihugu byabo bavuye mu Rwanda, aho bashobora gukurikiranwa mu butabera cyangwa bagakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa. Ariko u Rwanda ntiruzigera rubikora kuko rwasinye amasezerano mpuzamahanga agenga impunzi kandi twubahiriza amategeko n’indangagaciro za kimuntu.”

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.

Ku wa 7 Kanama 2023, u Bwongereza bwatangiye gahunda yabwo yo gutuza abimukira babugezemo mu buryo butemewe n’amategeko muri za kontineri ziherereye ku nkombe z’inyanja zo mu majyepfo y’iki gihugu nk’uburyo bwo gushaka ahantu batuzwa mu gihe gito ariko hadahenze.

Abimukira bazava mu Bwongereza bashobora kugera i Kigali mbere ya Noheli ya 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages