Aya mahugurwa yateguwe n’ikigega BDF kibinyujije muri gahunda gifashirizamo abarangije amashuri yisumbuye na Kaminuza, bifuza gukora ubuhinzi n’ubworozi, aho abagera kuri 50 bamaze gufashwa muri iyi gahunda.
BDF ibaha inguzanyo nibura miliyoni 10Frw, bifashisha muri iyo mishinga ariko ikanabigisha uko bayicunga neza kugira ngo izababyarire inyungu.
Aya mafaranga ahabwa abafite imishinga myiza ariko babuze uburyo bwo kuyitangira, bakazayishyura ku nyungu iciriritse ya11% ugereranyije n’iyo mu bigo by’imari igera kuri 18%.
Umukozi ushinzwe amahugurwa muri BDF, Kubwimana Marcelle, yavuze ko afite umwihariko wo kubigisha kumenya uko bakurikirana imitungo yabo umunsi ku wundi.
Ati “Muri aya mahugurwa tubashakira ibyo bakoresha mu byo bakora, byatuma babikurikirana neza umunsi ku wundi, babika amakuru ajyanye n’icungamutungo, bikaba byatuma bakora raporo zerekana uko umutungo wabo uhagaze.”
Asobanura ko ubwo buryo bworoshye kubukoresha ku buryo n’umuntu utarize icungamutungo yabwifashisha akabasha kuwugenzura neza.
Ati “Bazashobora kumenya ubucuruzi bwabo niba bwunguka cyangwa butunguka, bwunguka ku gipimo kingana gute, bazamenya kubara niba imikoreshejereze y’amafaranga n’uburyo bashyiraho ibiciro bijyanye n’inyungu bavanamo.”
Yakomeje agira ati “Akenshi usanga ubucuruzi buhomba kuko bene bwo badashobora gukurikirana neza aho amafaranga ajya ariko iyo bafite ibikoresho byabugenewe bashobora kubibona mu buryo bworoshye, ku buryo bashaka gufata ibyemezo byo kugaruka mu murongo neza babifata kare.”
Umuyobozi w’ikigo Imbaraga Nyazo Ltd, Biziyaremye Théogène, yavuze ko aya mahugurwa azabafsha guteza imbere ibigo bayobora no gucunga amafaranga bahawe.
Ati “Azadufasha kumenya niba twahombye cyangwa twungutse.Twasanze tutarabona aya mahugurwa hari ibyo twajyaga twirengagiza cyangwa ntitubikore kuko tutabizi.”
Muri ibyo yavuzemo nko kubara ikiguzi batanga kugira ngo babone umusaruro, uko bakurikirana ibyo bakora kugeza umusaruro ubonetse n’ibindi.
Mugenzi we ukorera ikigo cyongerera agaciro ibijumba, Uwanyirigira Clementine, yagize ati “Aya mahugurwa twayabonyemo inyungu nyinshi zizadufasha mu byo twakoraga. Icy’ingenzi gikomeye twizemo kubara ikiguzi cy’ibyo dukora, ubundi niryo shingiro ry’ibigo dukorera.”
Uwari uhagarariye ikigo ‘Jimmy Hope Ltd’ gihinga ibikorwamo imibavu, Bagire Salim, yagize ati “Ibyo twakoraga byari bikeneye inyunganizi mu gukora ibaruramari. Rero hano turayibonye”.
Aya mahugurwa ni ay’iminsi ibiri, yatangije ku wa 4 Mata 2019.



















TANGA IGITEKEREZO