00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abigiye kuri buruse ya Leta bishyuye miliyari 25,4 Frw mu myaka itanu ishize

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 9 May 2025 saa 07:57
Yasuwe :

Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD) yatangaje ko kuva mu 2020, kugeza mu 2024 yagaruje miliyari 25,4 Frw yatanze nk’inguzanyo ya buruse ku banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bishyurirwa.

Ni imibare ikubiye muri raporo ya BRD y’ibikorwa byakozwe mu 2024.

Mu mwaka wa 2024 nibwo BRD yabashije kugaruza amafaranga menshi yatanzwe nk’inguzanyo ku banyeshuri, ayo yagaruje agera kuri miliyari 7,2 Frw.

Kuva mu 2016 BRD yahabwa inshingano zo gutanga inguzanyo ku banyeshuri bahabwa buruse, imaze kugaruza miliyari 34,7Frw.

Iyi mibare igaragaza imbaraga zashyizwe mu kugaruza izi nguzanyo mu myaka ya vuba, kuko kugeza mu 2023 hari hamaze kugaruzwa miliyari 24,4 Frw, mu mwenda wa miliyari 221,85 Frw.

Kuva mu 1980 ni bwo leta y’u Rwanda yatangiye gutanga inguzanyo yo kwiga, mu 2016 BRD ihabwa inshingano zo gukomeza gutanga inguzanyo no kwishyuza abari bakirimo umwenda wa miliyari 70.9 Frw bazihawe mbere. Kugeza muri Nyakanga 2024 BRD yari imaze gutanga inguzanyo ya 376,900,000,000Frw.

Iteka rya Minisitiri riteganya ko uwahawe inguzanyo yo kwiga cyangwa umukoresha utishyuye inguzanyo yo kwiga ku gihe, yishyura inyungu z’ubukererwe zingana na 1,5% by’amafaranga agomba kwishyurwa kuri buri kwezi k’ubukererwe.

Inyungu z’ubukerererwe zibarwa uhereye ku munsi uwahawe inguzanyo yo kwiga yatangiriyeho akazi cyangwa igihe uwahawe inguzanyo uvugwa mu ngingo ya 22 y’iri teka yashyiriye umukono ku masezerano yo kwishyura.

Iyo umubare w’iminsi y’ubukererwe utageze ku kwezi, iyo minsi ifatwa nk’ukwezi kose.

Niba wagombaga kwishyura amafaranga ntuyishyure uzajya wishyura 1.5% buri kwezi y’ubukererwe kugeza igihe ayo mafaranga uzayishyurira agashiramo.

Ibi bigamije ko haboneka amafaranga yo gufasha abandi banyarwanda gushobora kwiga nk’uko n’abandi bishyuzwa bashoboye kwiga.

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe inguzanyo na buruse zihabwa abanyeshuri bo mu mashuri makuru na Kaminuza muri BRD, Wilson Rurangwa, ko mu bugenzuzi bakoze byagaragaye ko hari ibibazo bitandukanye bituma abishyura bakiri bake.

Muri ibi bibazo harimo abakoresha bakata imishahara y’abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta, ayo mafaranga bakayirira ntibayageze muri BRD.

Ati ‘‘Barahari. Ugakata umukozi kubera ko bakugaragarije ko yigiye ku nguzanyo ya leta, amafaranga aho kuyaha BRD ukayagumana. Ukwezi kwa mbere, ukwa kabiri, ukwa gatatu, ukwa Kane, hari abo twabonye rwose bimeze gutyo.’’

Rurangwa yavuze ko ku bakigaragara ku rutonde kandi baramaze kwishyura hari ubwo hashobora kubamo kwibeshya ku buryo bakwiye kugana BRD, bagasubizwa amafaranga yabo mu gihe inyandiko zagaragaza ko bishyuye menshi.

Yahamije ko hari ibigo bikata abakozi amafaranga ku mishahara y’abakozi bigiye ku nguzanyo ya Leta ariko ntibiyamenyekanishe kuri BRD, ngo binatange ibisobanuro bijyanye n’uwishyura. Ibi bituma akomeza kubarwaho umwenda nyamara amafaranga ye yarageze kuri konti za BRD.

Rurangwa ati ‘‘BRD ntabwo izamenya ngo ‘Ese ko mbona amafaranga yageze kuri konti yishyuriraga nde?’ Ni yo mpamvu itegeko riteganya ko igihe cyose umukoresha akase abakozi amafaranga y’iriya nguzanyo amenyekanisha ubwishyu yakoze kuri BRD.’’

Ubugenzuzi BRD yakoze mu bigo 28 bikomeye bikorera mu Rwanda, bwagaragaje ko byose bitujuje amabwiriza agenderwaho mu kwishyuza ababikorera bigiye ku nguzanyo ya leta, bikaba intandaro y’amakosa agaragara muri iyo gahunda.

Abigiye kuri buruse ya Leta bishyuye miliyari 25,4 Frw mu myaka ine ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .