Urugendo rwo gusura no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ay’Urugamba rwo kubohora Igihugu rwari rugamije kwigira hamwe amateka Abanyarwanda banyuzemo mu bihe bitandukanye kugira ngo ababere umusingi wo kurushaho kuyasigasira no kuyigiraho.
Umukozi wa CAVM Busogo wari ukuriye itsinda ryasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, Hubert Bizimana, yavuze ko nk’urubyiruko barera abenshi bavutse nyuma ya 1994 bityo ko bakwiye kumenya neza ayo mateka.
Yagize ati “Baravuga ngo utazi iyo ava ntamenya iyo ajya! Kubera ko abenshi mu banyeshuri dufite ubu bavutse nyuma ya 1994, wari umwanya mwiza wo kubigisha no kubereka inzira n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo n’uburyo umuryango Nyarwanda wongeye kwiyubaka."
Bizimana yakomeje avuga ko ku Ngoro y’Amateka ho bahigiye byinshi, agashima abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwatumye u Rwanda n’Abanyarwanda babohorwa.
Ati “Abakuru twongeye kwibutswa naho abakiri bato babona uburyo imiyoborere mibi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ariko na none tuhabonera n’urubyiruko rwitanze rugafata iya mbere rugahara byose, duhereye kuri Nyakubwaha Perezida wa Repubulika Paul Kagame wemeye guhara amashuri ye aho yari arimo kwiga muri Amerika, akaza kuyobora urugamba kugira ngo u Rwanda n’Abanyarwanda bongere abeho batekanye."
"Turashimira urubyiruko rwitanze, abakuru basize imiryango yabo u Rwanda dufite tukaba turubona uko rumeze uyu munsi. Twiteguye gukomereza ku musingi bacukuye no gusumbyaho."
Bamwe mu rubyiruko rwakoze uru rugendo, bahamya ko bahakuye indangagaciro zo kwitanga, gukunda u Rwanda n’abarutuye, kugira umutima wa kimuntu no guhora biteguye kurwanya uwo ari we wese washaka kugarura amacakubiri mu gihugu.
Keza Umuhoza Gisèle yagize ati" Nk’umunyeshuri hari amateka ya Jenoside menshi ntari nzi. Twasuye Urwibutso tuhigira byinshi harimo amacakubiri yateye Jenoside n’ingengabitekerezo yayo n’ingaruka byagize ku muryango Nyarwanda, twe tugomba gukumira kugira ngo bitazongera kubaho ukundi."
Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri CAVM Busogo, AERG/Iteme, Hatungimana Rwema Frank, yavuze ko amasomo bahigiye azabafasha kurushaho gusobanukirwa no gusobanurira abandi aho igihugu cyavuye n’icyakorwa ngo gikomeze gutera imbere.
Yagize ati"Twahigiye byinshi kandi twasanze ko ubutwari n’ubumuntu ari cyo gikwiye kuranga urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange. Nk’urubyiruko, icyo tugiye gukora nyuma yo kumenya ukuri kw’amateka yacu, ni ukuyasangiza abandi n’abatayazi bakarushaho kuyamenya, tubiba ubumwe, urukundo no gukora cyane kuko aribyo bizatugeza ku Rwanda twifuza."
Ubuyobozi bwa CAVM Busogo busanga Kaminuza n’amashuri makuru bigomba kwigisha ubumenyi n’ubwenge ariko hakiyongeraho n’amateka cyane cyane ayo igihugu cyanyuzemo kugira ngo hategurwe Abanyarwanda b’inyangamugayo bashyize u Rwanda n’Abanyarwanda imbere.
Ingendo nk’izi zijya zikorwa buri mwaka n’amatsinda atandukanye muri CAVM Busogo, amasomo bakuyeyo bakayigisha abandi baba batarazikora hagamijwe kubaka u Rwanda rw’ubu n’urw’ahaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!