Iki ni ikibazo abiga muri kaminuza ya Gitwe bashaka kuvugutira umuti.
Umuhuzabikorwa w’ibi biganiro byari bihurije hamwe abarenga 300 muri kaminuza ya Gitwe, Evode Niyibizi yavuze ko byagaragaye ko hari abatwara inda bagasanga ari inzira itoroshye bagahitamo kuzikuramo.
Ati “Bashiki bacu bisanga mu buzima bugoranye iyo batwaye inda, kuko hari amahirwe baba batakibonye kubera izindi nshingano za huti huti zo gutwita no kurera abana ndetse usanga hari abo bitera gutekereza kuzikuramo bikaba byabakururira ibibazo biremereye nko kuhasiga ubuzima ndetse tutirengagije ko n’amategeko abihana”.
Umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) ushinze ubuzima bw’imyororokere, Nyirasafari Daphrose, asanga iki kibazo kiri mu biteye isi impungenge, cyane ko bigoye mu igenamigambi n’imibereho y’ahazaza ku batwaye inda.
Yagize ati “Ntabwo kubyara utabiteganyije bitanga icyizere cyo kubaho k’uwo ubyaye.Ikibazo kireba twese mu gukumira bimwe mu bibazo byugarije umuryango.”
Mugire Jeanne d’Arc wiga mu mwaka wa kane w’ubuvuzi muri kaminuza ya Gitwe, yavuze ko bafite umusanzu wo kwigisha urungano hagamijwe kubaka ahazaza heza hatari ukwicuza ku bitaratekerejweho dore ko muri kaminuza benshi batwara inda bahagarika ishuri.
Abandi ngo bahitamo kuzikuramo bakaba bahitanwa na zo nyamara baratewe ipfunwe no kuboneza urubyaro kuko batarashaka.



















TANGA IGITEKEREZO