Iki ni ikibazo abiga muri kaminuza ya Gitwe bashaka kuvugutira umuti.

Umuhuzabikorwa w’ibi biganiro byari bihurije hamwe abarenga 300 muri kaminuza ya Gitwe, Evode Niyibizi yavuze ko byagaragaye ko hari abatwara inda bagasanga ari inzira itoroshye bagahitamo kuzikuramo.

Ati “Bashiki bacu bisanga mu buzima bugoranye iyo batwaye inda, kuko hari amahirwe baba batakibonye kubera izindi nshingano za huti huti zo gutwita no kurera abana ndetse usanga hari abo bitera gutekereza kuzikuramo bikaba byabakururira ibibazo biremereye nko kuhasiga ubuzima ndetse tutirengagije ko n’amategeko abihana”.

Umukozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku baturage (UNFPA) ushinze ubuzima bw’imyororokere, Nyirasafari Daphrose, asanga iki kibazo kiri mu biteye isi impungenge, cyane ko bigoye mu igenamigambi n’imibereho y’ahazaza ku batwaye inda.

Yagize ati “Ntabwo kubyara utabiteganyije bitanga icyizere cyo kubaho k’uwo ubyaye.Ikibazo kireba twese mu gukumira bimwe mu bibazo byugarije umuryango.”

Mugire Jeanne d’Arc wiga mu mwaka wa kane w’ubuvuzi muri kaminuza ya Gitwe, yavuze ko bafite umusanzu wo kwigisha urungano hagamijwe kubaka ahazaza heza hatari ukwicuza ku bitaratekerejweho dore ko muri kaminuza benshi batwara inda bahagarika ishuri.

Abandi ngo bahitamo kuzikuramo bakaba bahitanwa na zo nyamara baratewe ipfunwe no kuboneza urubyaro kuko batarashaka.

Abitabiriye iyi nama batanga ibitekerezo ku cyakemura ikibazo cy'inda zitateguwe mu banyeshuri
Abitabiriye iyi nama batanga ibitekerezo ku cyakemura ikibazo cy'inda zitateguwe mu banyeshuri
Umuhuzabikorwa w'inama yabereye muri kaminuza ya Gitwe, Evode Niyibizi
Umuhuzabikorwa w'inama yabereye muri kaminuza ya Gitwe, Evode Niyibizi
Bamwe mu bateguye iyi nama yahuje abiga mu mashuri yigisha ubuvuzi
Bamwe mu bateguye iyi nama yahuje abiga mu mashuri yigisha ubuvuzi
Mugire Jeanne d'Arc wiga mu mwaka wa kane w'ubuvuzi i Gitwe yemeza ko hari umusanzu urubyiruko rwaha bagenzi babo
Mugire Jeanne d'Arc wiga mu mwaka wa kane w'ubuvuzi i Gitwe yemeza ko hari umusanzu urubyiruko rwaha bagenzi babo
Uhereye ibumuso ni Nyirasafari Daphrose wo muri UNFPA, Mugeni Natacha wo muri  HDU na Helen Nomugisha ukuriye AFRIYAN batanze ibiganiro ku nzira iboneye yo kwirinda inda zitateguwe
Uhereye ibumuso ni Nyirasafari Daphrose wo muri UNFPA, Mugeni Natacha wo muri HDU na Helen Nomugisha ukuriye AFRIYAN batanze ibiganiro ku nzira iboneye yo kwirinda inda zitateguwe