00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiga mu mashuri makuru na Kaminuza bashoje Itorero biha umuhigo

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 25 June 2023 saa 03:57
Yasuwe :

Abanyeshuri bo muri za kaminuza n’amashuri makuru bari bamaze icyumweru mu Itorero i Nkumba mu Karere ka Burera, basoje imirimo yaryo kuri uyu wa Gatandatu biyemeza kwimakaza umuco w’ubutore mu bigo bigamo.

Ibikorwa by’Itorero Intagamburuzwa ryaberaga i Nkumba ryashojwe kuri uyu wa Gatandatu bagaragaza imihigo y’ibyo bagiye gukora. Iyo mihigo irimo kwimakaza ubutore muri bagenzi babo baharanira ko nta mu munyeshuri wo muri iki cyiciro wagaragaraho ubugwari.

Uwera Jessica yatangaje ko inyigisho bahawe bagiye kuzikoresha atari kuri bo ubwabo gusa ahubwo bagamije kuzamura Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Mu cyerekezo igihugu kiganamo kigomba kiuba cyubakiye ku iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga; kugira ngo tugire iterambere tugomba guhera ku baturage batwegereye.”

Gisa Steven na we yashimangiye ko gutozwa indangagaciro zo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no gukunda igihugu ari yo ntwaro basubiranye mu mashuri bigamo.

Ati “Nk’uko dusanzwe dufite inshingano mu mashuri duherereyemo bigiye kutworohera kuko twaratojwe. Tugiye kwimakaza indangagaciro ziranga Abanyarwanda. Nk’uko twabyiyemeje ni uguhamya itorero rigashinga imizi mu mashuri makuru na za kaminuza.”

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana yabwiye aba banyeshuri ko kuba Intore ari ukugira ubushobozi bwo kwikura mu bibazo.

Ati “Itorero rifasha mu kugira icyerekezo no kujya inama kuko aho abantu bari bahura n’ibibazo bitandukanye. Mugomba rero kumenya uko muzasohoka mu bibazo n’inzitane bitabaheranye."

"Umuco w’ubutore ni byiza kuwutangira muri bato ariko cyane cyane mwebwe ikigero mugezemo kirakomeye kuko muramutse mutannye byazabagora kugaruka mumaze gukura birenze aho ngaho.”

Minisitiri Bizimana kandi yibukije aba banyeshuri ko ubumenyi bwabo bagomba kubusangiza abaturiye amashuri na za Kaminuza bigamo.

Iri torero Intagamburuzwa, icyiciro cya kane ryatangiye ku wa 17 Kamena risozwa ku wa 24 Kamena. Ryitabiriwe n’abanyeshuri 202 bo muri Kaminuza n’amashuri makuru 25. Biteganyijwe ko rizajya riba muri mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages