Ibyo byagarutsweho ku wa 21 Nyakanga 2026 mu nama HEC yatumiyemo abayobozi bo mu mashuri makuru na kaminuza ngo ibamurikire politiki nshya ebyiri igiye gushyiraho.
Izo politiki zigizwe n’igena ibijyanye n’ubushakashatsi muri kaminuza n’amashuri makuru n’indi ijyanye n’amasomo y’impamyabumenyi zihanitse za Master’s na Doctorat.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Kadozi Edouard, yavuze ko icyerekezo Leta y’u Rwanda yihaye mu by’uburezi cya 2050 cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kitagerwaho mu gihe abiga kaminuza bakiri 9% by’abari mu myaka yo kuyiga bose.
Ati “Gahunda y’uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza mu Rwanda ya 2025-2030 iteganya ko umubare w’abanyeshuri baziga uzikuba inshuro eshatu, ukava kuri 9% ukagera kuri 27% mu 2030. Kugira ngo ibyo bigerweho hakenewe kongera porogaramu z’amasomo, ibikorwaremezo ndetse n’abarimu n’abashakashatsi bafite ubushobozi.”
Ku bijyanye na porogaramu z’amasomo ya kaminuza, politiki yamuritswe igiye kujyaho iteganya ko amasomo atanga impamyabumenyi z’ikirenga za Master’s na Doctorat agomba kuba agabanyije mu nzego eshatu.
Iya mbere iteganya ko umunyeshuri ashobora kwiga akomerejeho adahagarara; ni ukuvuga usoje Bachelor’s agakomeza Master’s cyangwa usoje Master’s agakomeza Doctorat.
Hari n’indi ishingiye gusa ku bushakashatsi aho amasomo yo kwiga mu ishuri aba ari make, naho iya gatatu ikaba igenewe abasanzwe bakora mu mwuga runaka bakeneye kongera ubumenyi.
HEC igaragaza ko gutanga ayo masomo gutyo ubu byari biri muri Kaminuza y’u Rwanda gusa, ariko ko bigiye kuba umurongo uzagenga n’izindi kaminuza zose n’amashuri makuru byigenga.
Bivuze ko na zo zizajya zitegura amasomo ajyanye n’ubushobozi zifite muri izo ngeri eshatu, ariko muri rusange ibigo byigenga bisabwa gushyira imbaraga mu gice cy’amasomo ashingiye ku bushakashatsi ntibabiharire UR yonyine nk’uko bimeze ubu.
Dr. Kadozi yagaragaje ko ibyo babyitezeho umusaruro mu kongera abagana amasomo ya kaminuza mu Rwanda, by’umwihariko ku mpamyabumenyi zihanitse, kuko bizaba biteguye neza, ariko ko hari n’ibindi bizakorwa.
Ati “Iyo uwo murongo uhari na kaminuza zikigisha amasomo afite ireme, abazihitamo baba Abanyarwanda n’abanyamahanga bazigirira icyizere kandi bakagira amahitamo atandukanye. Turacyari hasi mu kongera abantu biga muri za kaminuza, bityo bisaba gushyiraho ingamba zitandukanye ngo abantu biyongere. Hari ibindi turi gukorana na za kaminuza kugira ngo nk’ibikorwaremezo by’amacumbi biboneke kandi na porogaramu ziyongere.”
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko iyo politiki izafasha kuko muri kaminuza ayoboye hari porogaramu za Doctorat 104 kandi ko ari nke kuko zirimo abanyeshuri 700 gusa ku buryo uwo murongo wari ukenewe kugira ngo na kaminuza zigenga zishyiremo imbaraga.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri Kaminuza ya AUCA, Dr. Ndahayo Claver, yavuze ko iyo politiki by’umwihariko igiye kubafasha kunoza amasomo yo ku rwego rwa Doctorat bari gutegura, kandi ko kugira abantu benshi bafite impamyabumenyi zihanitse bizafasha kugabanya kujya gushaka abakozi baturuka mu mahanga bahenze.
HEC ivuga ko abiga mu mashuri makuru na kaminuza 39 bikorera mu Rwanda bagiye biyongera, kuko mu mwaka wa 2016/2017 bari 91.193, bariyongeye bagera kuri 130.474 mu mwaka wa 2023/2024 ariko igaragaza ko uwo mubare ugikeneye kwikuba gatatu kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyihaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!