Ni amagambo yatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2024, ku munsi wa mbere wa Rwanda Day iri kubera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yari ayoboye ikiganiro kigaruka ku ishoramari rikorwa na Dispora mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare, yavuze mu Rwanda, urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruhagaze neza kandi haboneka amabuye y’amoko menshi.
Yagize ati “Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rugenda ruvugwaho ibitandukanye n’abantu benshi, hari n’abagitekereza ko mu Rwanda tudakora ubu bucukuzi, bagakwiye gukorwa n’ikimwaro, abo bagakwiye gukorwa n’ikimwaro rwose.”
Francis Gatare yashimangiye ibi ubwo yari agiye kubaza Shawn McCormick, uyobora Sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Trinity Metals Rwanda, bari bari kumwe mu kiganiro, uko mu mboni ze abona uru rwego ruhagaze imbere mu gihugu.
Trinity Metals Rwanda yabayeho nyuma yo guhuza izindi sosiyete eshatu zacukuraga Coltan, Gasegereti na Wolfram zirimo Rutongo Mines, Eurotrade International Ltd zakoreraga mu Karere ka Rulindo hamwe na Piran Rwanda Ltd yakoreraga mu Karere ka Rwamagana.
Shawn McCormick yavuze ko sosiyete abereye umuyobozi icukura amabuye y’agaciro ya Tungsten, Tantalum n’itini [étain], ikoreshwa cyane mu gutungunya telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere bibonekamo ayo mabuye y’agaciro. Amerika nta na rimwe icukura muri ayo, ni yo mpamvu ayo uyasanga mu y’ingenzi iki gihugu kigaragaza ko gikeneye cyane.”
Shawn yagaragaje ko uru rwego ruhagaze neza kandi urugendo rukaba rugikomeje, aho yatanze urugero rwa sosiyete ye ifite abakozi 6700, barimo icyenda b’inzobere muri uyu mwuga, 14% muri bo bakaba ari abagore.
Yavuze ko bakoze ishoramari rya miliyoni 30 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubucukuzi, no kubaka inganda zitunganya umusaruro uyakomokaho.
Ati “Hari amahirwe akomeye mu Rwanda muri uru rwego, ariko turabizi neza ko hakeneye ishoramari rikomeye kugira ngo tugire n’ibindi tubona, ku buryo niducukura cyangwa dutera intambi tube tuzi icyo turi gusangayo.
Dukeneye abagore benshi muri uru rwego, dukeneye ubundi bumenyi bushya kuko amahirwe ahari mu Rwanda yo ni menshi.”
Shawn McCormick, yavuze ko ubushake bwe bwo kwagura uru rwego mu Rwanda abukomora mu kiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bemeranyije ko agomba kuza agatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu binyuze mu gukora ishoramari no kwifashisha ubumenyi n’ishyaka yari afitiye ubucukuzi.
Yagaragaje kandi ko mu minsi iri imbere hazatangira gucukurwa lithium mu Rwanda, ibyashimangiwe ku wa Mbere w’iki cyumweru aho Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga, Rito Tinto Minerals Development Company Limited, yo gufatanya mu bucukuzi bw’iyi Lithium mu ntara y’Uburengerazuba.
Mu Ugushyingo 2023, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli, Mine na Gaz (Rwanda Mining Board: RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cya 2023, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241 z’amadolari, ni ukuvuga arenga miliyari 295 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gasegereti yacukuwe ingana n’ibilo 294.717 akaba yarinjije miliyoni 5,3 z’amadolari muri Nyakanga. Muri Kanama yageze ku bilo 415.482 yinjiza miliyoni 6,9 z’amadolari naho muri Nzeri yageze ku bilo 440.176 byinjije miliyoni 6,7 z’amadolari.
Muri Nyakanga hacukuwe ibilo 189,183 bya coltan byinjije miliyoni 8,1; ibilo 141.658 byinjije miliyoni 5,8 muri Kanama n’ibilo 208.155 bihwanye na miliyoni 9,3 z’amadolari muri Nzeri.
Andi mabuye y’agaciro ni Wolfram aho muri Nyakanga habonetse umusaruro ungana n’ibilo 237,116 byavuyemo miliyoni 3,04 z’amadolari, wagabanutse mu kwezi kwakurikiyeho kuko habonetse ibilo 198,409 byavuyemo miliyoni 2,6 naho muri Nzeri haboneka ibilo 218.802 byavuyemo miliyoni zisaga 2,7 z’amadolari.
U Rwanda kandi rwabonye umusaruro wa zahabu ungana n’ibilo 1155 byavuyemo miliyoni zisaga 73,1 z’amadolari muri Nyakanga; ibilo 1000 byavuyemo miliyoni zisaga 62,1 muri Kanama n’ibilo 845 byavuyemo miliyoni 52,6 z’amadolari muri Nzeri.
Ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro bwavuyemo umusaruro wa miliyoni 1,08 y’amadolari muri Nyakanga; miliyoni 1,2 muri Kanama n’ibihumbi 713 by’amadolari muri Nzeri.
Muri rusange ingano y’amabuye y’agaciro yacurujwe ku isoko mpuzamahanga igera kuri toni zirenga 5500 yavuyemo miliyoni zirenga 241,8 z’amadolari ya Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!