00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenjeniyeri bakiri bato bafashijwe gukarishya ubumenyi mu itumanaho n’imibanire

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 8 December 2024 saa 09:13
Yasuwe :

Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, rufatanyije n’Ishyirahamwe y’Abenjeniyeri bo mu Bwongereza (Royal Academy of Engineering), bateguye amahugurwa agamije gufasha abakiri bato muri uyu mwuga kunoza ibyo bakora.

Aya mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuri uyu 5 Ukuboza 2024, yibanda ku bumenyi bujyanye n’imibanire isanzwe, bigamije guteza imbere akazi kabo no kubafasha kuzamuka mu mwuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uru rugaga mu Rwanda, Steven Sabiti, yagize ati “Aya mahugurwa agamije kuzamura ubumenyi bwabo mu mibanire isanzwe (soft skills), kuzamura ubushobozi mu bijyane n’itumanaho mu gukorana n’abandi, kuyobora amatsinda no kumenya neza gutanga raporo y’ibyo bakora.”

Yakomeje avuga ko muri uyu mwuga haba hakubiyemo abantu bize imibare akenshi ari nabyo bahugiyemo gusa ariko ugasanga ibijyane n’itumanaho mu mivugire bibagora, avuga ko baba bagikeneye kwihugura kugira ngo uyu mwuga ukorwe neza kurushaho.

Yavuze kandi ko aya mahugurwa yibanze ku byanyamwuga bakiri bato ndetse n’abagore hakaba harahuguwe umubare muke kugira ngo byorohe kwigishwa neza ariko bazakomeza no ku bandi basigaye.

Umunyamuryango w’uru rugaga akaba n’inzobere mu bwubatsi bw’inzu, Cecile Uwimana , yavuze ko iyi gahunda yaje gufasha abahanga mu bwubatsi cyane cyane abakiri bato kubafasha gutanga umusaruro wisumbuye ku byo bize mu ishuri.

Ati “Nkatwe tubimazemo igihe hari ubumenyi tuba dufite kandi bwafasha abakiri bato kongera ubumenyi, rero aya mahugurwa adufasha kububasangiza mu buryo bworoshye. Akenshi tuba dufite ubumenyi buri tekiniki ariko mu bundi bumenyi busanzwe hari ubwo rero tuba dukeneye kongeraho bwo mu mibarire isanzwe no kumenya gusobanura ibyo bize.”

Yakomeje agira ati “Kwiga ntibirangira nubwo nanjye maze imyaka myinshi muri uyu mwuga ariko mba nkikeneye kwiga kandi ntitugatekereze ko imibare twize ariyo twakoresha mu kazi kacu gusa, ntaho turagera dukomeze twige ahantu hose tubonye ayo mahirwe twiyitesha.”

Umwe mu bagize amahirwe yo kwitabira aya mahugurwa, Albert Byiringiro yavuze ko bazayungukiramo byinshi.

Ati “Ubu twiteze ko tuzungukira byinshi muri aya mahugurwa birimo itumanaho, guhura n’abandi bagenzi banjye, gukorera hamwe ndetse no kuyobora neza abo nkoresha. Nkatwe twibanda cyane ku bintu biri tekiniki ariko dukeneye kumenya n’ubundi bumenyi rusange.”

Manishimwe Mervelle na we uri baje guhugurwa, yavuze aya mahugurwa azamufasha guhura n’abafite uburambe bityo bigatuma abungukiraho byinshi.

Ati “Nizeye ko nzakura ubumenyi ku bandusha uburambere mu kazi dukora, ibyo rero bikazantera kongera imbaraga mu byo nkora mu buryo butandukanye.”

Yasabye abakiri bato muri uyu mwuga cyane cyane abakobwa kwitabira aya mahugurwa kuko azabafasha kwiyongerera icyizere mu kazi kabo kandi bigateza imbere ibyo bakora.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw'Abenjeniyeri mu Rwanda, Steven Sabiti, yavuze ko aya mahugurwa agamije kongera ubumenyi mu bakiri bato
IER yateguye amahugurwa agamije kongerera ubumenyi abenjeniyeri bakiri bato
Umunyamuryango w’uru rugaga akaba n’inzobere mu bwubatsi bw’inzu, Cecile Uwimana ni umwe mu bitabiriye
Hatanzwe amahugurwa ku bintu bitandukanye bifasha abenjeniyeri gukora akazi kabo neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .