00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazungu bakase imipaka y’u Rwanda ku nyungu zabo - Amb Karega

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 April 2025 saa 09:01
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda wihariye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Vincent Karega, yavuze ko abatuye muri ibyo bice badakwiye guhora mu bibazo by’ivanguramoko rishingiye ku mipaka yakaswe n’abazungu nta kintu na kimwe kijyanye n’abari bahatuye bitayeho, uretse gusa inyungu zabo mu by’ubukungu baharaniraga.

Imipaka yagarukagaho by’umwihariko ni iyakaswe n’Abakoloni mu 1912 aho ibice binini byari iby’u Rwanda byometswe ku bihugu bituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Uganda.

Ibyo bice byometswe ku mahanga byari bisanzwe bituweho n’Abanyarwanda ariko bisanga muri ibyo bihugu badasanzwe bahuje umuco, ururimi n’ibindi kandi nta yandi mahitamo ahari.

Amb. Karega yavuze ko bibabaje kuba bamwe mu batuye Akarere k’Ibiyaga Bigari badasiba kumvikana mu makimbirane ashingiye ku moko n’ikatwa ry’imipaka batagizemo uruhare ndetse n’abazungu bayikase ubu bakaba batagihari.

Ibyo yabishingiye ku kuba ubwo hakatwaga imipaka mishya abaturage bamwe barisangaga hakurya abandi hakuno nyamara bari basanzwe hari ibyo bahuriyeho kandi nta n’ikindi bapfa.

Ati “Ababiligi, Abadage n’Abongereza bumvikanye ikatwa ry’imipaka ku nyungu zabo z’ubukungu. Bakase batarebye ngo hano hari mubyara wa kanaka, hatuye ubwoko ubu n’ubu cyangwa hatuye abantu aba n’aba. RDC [yahawe imipaka mishya] ihabwa Leopold II ariko iyo ugiye i Masisi na Rutshuru n’i Minembwe mu Banyamulenge usanga na mbere y’uko abazungu baza barakurikizaga imico y’u Rwanda n’ibisekuru byabo byari ibyo mu Bwami bw’u Rwanda.”

Yavuze ko nko muri Uganda ubu hariyo abaturage benshi bakomoka mu Rwanda bahisanze kubera ikatwa ry’imipaka kandi bikaba nta kibazo bibateje.

Ati “Mu Majyepfo ya Uganda za Mbarara na Kisoro usanga hari Ikinyarwanda, imbyino, inyambo n’ibindi [byo mu Rwanda]. Babita Abanyankore cyangwa Abatoro n’abandi ariko nta kibazo kirimo. Harimo n’abatarahinduye bakomeza kwitwa Abanyarwanda kandi Itegeko Nshinga rirabarengera. Icyakoze hari abandi biyise Abafumbira n’abahisemo kwiyitirira uduce batuyemo ariko bakomoka mu Rwanda bitewe n’uko hari igihe higeze kuba ubutegetsi butabashakaga.”

Amb. Karega yavuze ko ibyo byo guhindura ubwoko n’inkomoko by’Abanyarwanda bisanze imahanga ku bw’ikatwa ry’imipaka bigamije kwirwanaho ariko ko muri RDC ari ho bigaragara cyane kuko kwitwa Umunyarwanda uhatuye bifatwa nk’icyaha.

Ati “Mu kwiyitirira ahantu ni nko kuvuga ngo Abanyaremera, Abanyaruhondo n’Abanyagitarama kuko ayo asanzwe ari amazina y’ahantu bikaba ubwoko. Iyo ugiye i Nyabihu uhasanga Abagogwe ariko n’ubundi ni Abanyarwanda ariko Umugogwe w’i Masisi ntashaka ko umwongereraho Ubunyarwanda atari uko abwanze ahubwo bwaramwicishije kenshi.”

Amb. Karega yasobanuye uburyo Abanyamulenge bisanze ku butaka bwa RDC batabigizemo uruhare ariko bakaba kugeza uyu munsi basiragizwa abandi bakicwa nk’aho bateje ikindi kibazo mu gihugu.

Ati “Abanyamulenge ni Abanyiginya b’Abagunga bagiranye ikibazo n’umwami mwenewabo bahungira muri ibyo bice hashize imyaka 500 ariko kuko hari igihe bahizwe bitwa impunzi zo mu 1959 bahisemo kwiyita Abanyamulenge. Ni izina ryamenyekanye nko mu 1980 ariko mbere bari Abanyarwanda babikora ngo babashe kubaho. Ushobora no kubanga ngo ‘kuki banga kuba Abanyarwanda?’ Ariko igihe cyose babyemeye bibaviramo gupfa. Ariko se ni abantu bibye ubwenegihugu cyangwa imipaka yabakatiweho? Kuki batemera?”

Amb. Karega yavuze ko nta muntu ukwiye kuzira ko atuye mu gice runaka cyangwa afite ibyo adahuje n’abandi kuko byinshi mu bishingirwaho ivangura ari ibintu abantu bishyiriraho bitari karemano ku buryo bose baba bagomba kubigiramo uburenganzira bwo kubaho.

Amb Karega yagaragaje ko abazungu bakase imipaka y’u Rwanda ku nyungu zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .