00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi n’abakozi ba ‘Kinazi Cassava Plant Ltd’ bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 28 May 2025 saa 02:17
Yasuwe :

Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda Kinazi Cassava Plant Ltd (KCP Ltd), bibutse ku nshuro ya 31, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi barwo bwiyemeza gukomeza gufatanya n’igihugu kubiba ineza.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 27 Gicurasi 2025, gitangizwa n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku cyicaro cy’uruganda, rwerekeza ku cyobo cya Rutabo cyajugunywemo Abatutsi basaga ibihumbi 60.

Uru rugendo rwakomereje ku Rwibutso rw’Akarere ka Ruhango, ruri mu Murenge wa Kinazi ahahoze ibiro bya Komini Ntongwe.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Kinazi, Nzigiyimana Céléstin, yasangije abakozi n’abayobozi b’uru ruganda amateka ashaririye Abatutsi b’icyitwaga Amayaga, mu Mirenge ya Ntongwe na Kinazi banyuzemo muri Jenoside.

Yababwiye ko icyobo cya Rutabo cyatangiye gucukurwa mu 1992 na Nsabimana Jacques, wari umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rutabo, akaba na Perezida wa CDR muri Komini Ntongwe.

Uyu ngo yaje kwiyita Pilato, maze ku mategeko ye amarira Abatutsi benshi mu cyobo yari yaracukuje abishyigikiwemo n’uwari Burugumesitiri wa Ntongwe, Kagabo Charles ndetse n’impunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Nyagahama.

Umukozi w’Umurenge wa Kinazi, Ushinzwe Imibereho Myiza, Twagirumukiza Placide yagaragaje ko Jenoside yashegeshe u Rwanda, ari nayo mpamvu ihora yibukwa, ashima ubuyobozi bw’Uruganda rwa Kinazi bufata uyu mwanya buri mwaka.

Yagize ati ‘‘Twagize ibyago bikomeye! Nimutekereze ko abatuye uyu Murenge wa Kinazi tutari n’ibihumbi 50 uyu munsi, ariko muri uru rwibutso ho hakaba hashyinguyemo abasaga ibihumbi 63, murumva ko byari birenze ukwemera. Ni amateka tugomba guhora twibuka twese, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo banafate inshingano zo kugikumira kitaraba, kugira ngo ibi bitazongera."

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant, Alex Van De Langenberg, yavuze ko nk’uruganda biyumvamo inshingano zo kwibuka kuko bigamije gusigasira amateka ya Jenoside ngo atavaho yibagirana.

Ati ‘‘Ni uruhare rwacu nk’abayobozi ndetse n’abakozi, gusigasira aya mateka ndetse no gutanga umusanzu wacu mu kwibuka, ariko no gufatanya na Leta gufasha abayirokotse mu rugendo barimo rwo kwiyubaka, ari nabyo igihugu cyatangije kandi kigikomeje.’’

Langenberg, yakomeje ashima imbaraga ubuyobozi bw’igihugu bwashyize mu kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, amateka y’ibyabaye, banasabwa kubirwanya bihanukiriye, kugira ngo ntibizongere kubaho ukundi.

Umwe bakozi ba Kinazi Cassava Plant, Ishimwe Ann Christin, yatangarije IGIHE ko iki gikorwa cyo kwibuka kinabongeramo imbaraga zo kwiyubaka mu byo bakora byose, bazirikana ko Jenoside yatewe no kubura urukundo, bityo ko bo bakwiye kwihatira kugira ubumwe haba mu miryango yabo no ku mu bo bakorana, bagamije guhora bubaka amahoro.

Urugendo rwo kwibuka rwakomeje rugana ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango ruri i Kinazi
Abakozi b’uru ruganda mu rugendo berekeza ku Rwibutso rw'Akarere ka Ruhango, ruri i Kinazi
Ubwo bageraga hafi y'icyobo cya Rutabo cyajugunywemo Abatutsi bagera ku bihumbi 60
Hanabayeho umwanya wo kunamira abiciwe ku cyobo cy'i Rutabo
Ku cyobo cya Rutabo naho bunamiye abahiciwe, hanashyirwa indabo
Umuyobozi Mukuru w'Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant, Alex Van De Langenberg, yavuze ko Kinazi Cassava Plant, itazahemwa gushyigikira ibyiza Leta y'ubumwe iteganyiriza Abanyarwanda mu kwiyubaka kwabo
Umuyobozi Mukuru wa Kinazi Cassava Plant, Alex Van De Langenberg, ubwo yasohokaga mu Rwibutso ari kumwe na Nzigiyimana Céléstin uyobora Ibuka muri Kinazi
Umukozi w’Umurenge wa Kinazi, ushinzwe imibereho myiza, Twagirumukiza Placide, yashimye ubuyobozi bw'uruganda, bwafashe umwanya wo kwibuka
Umuryango mugari wa Kinazi Cassava Plant Ltd washyize indabo ku mva nk’ikimenyetso cyo kwibuka
Umukozi w’Umurenge wa Kinazi ushinzwe imibereho myiza, Twagirumukiza Placide, ubwo yahabwaga ururabo rwo gushyira ku mva z’abishwe muri Jenoside
Abayobozi n'abakozi b'Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant Ltd, bagize n'umwanya wo gusura urwibutso basobanukirwa amateko ya Jenoside i Kinazi
Ubuyobozi bw'Uruganda rwa Kinazi, bwanagejeje ku bayobozi b'umurenge, umusanzu wo gukomeza kubungabunga Urwibutso rwa Ruhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages