Mu kiganiro kigufi IGIHE yagiranye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ifungwa ry’aba bayobozi. Ati “ Hari batatu bafunzwe. Hari Eng. Sindayigaya Theophile;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari. Bafungiye ibyo gucunga nabi umutungo.”
Hashize iminsi muri ADEPR havugwa abakirisitu badashyigikiye imikorere y’ubuyobozi buriho irimo no gusesagura umutungo w’iri torero maze mu kumvikanisha ijwi ryabo bibumbira mu cyo bise “Komisiyo Nzahuratorero”.
Iyi komisiyo ijya kuvuka yasohoye itangazo ryanditse mu izina ry’abakirisitu ba ADEPR badashyigikiye ubuyobozi buriho, igaragaza ko mu itorero harimo ibibazo kandi ubuyobozi buriho butarangwa n’ubunyangamugayo.
Bimwe mu byavuzwe muri iryo tangazo bigaruka ku mwuka wagiye wumvikana mu itorero ujyanye n’‘akarengane gakorerwa abakirisitu bagatangishwa amafaranga mu bikorwa batagizemo uruhare mu gutegura’.
Mu bihe bishize ubwo iri torero ryubakaga Dove Hotel ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, humvikanaga ukwijujuta kw’abakirisitu ariko Umuvugizi waryo Bishop Jean Sibomana, agasobanura ko mu bakirisitu bagera muri miliyoni ebyiri, hataburamo abatabyishimira ariko ko nta gahato kabayeho mu gusabwa gutanga umusanzu wo kuyubaka.
Uhagarariye iyi komisiyo yiyise ‘Nzahuratorero’, Dr Jean de Dieu Basabose, yakunze kwitsa cyane ku kuvuga ko abayobozi bariho bakwiye kuvaho, ko ari ‘ubuyobozi butarangwa n’ubunyangamugayo’ akanabushinja ko budacunga neza umutungo w’itorero.



















TANGA IGITEKEREZO