Umuyobozi wungirije (Vice Chairman) w’Umuryango FPR Inkotanyi Bazivamo Christophe yasabye urwo rubyiruko kugira uruhare rufatika mu gutuma abana bagana ishuri.
Yagize ati: “Ntimukifuze kubona barumuna banyu bazerera hanze batari mu mashuri. Muzatume ababyeyi bashishikarira kureka abana bakiga.”
Yasabye uru rubyiruko kandi kuzakora uko bashoboye by’umwihariko bakarwanya ikibazo cy’isuku nke cyane cyane mu mashuri abanza.
Ati: “Nk’uko mubizi u Rwanda rufatwa nk’icyitegerezo ku rwego rw’Isi mu isuku no kurengera ibidukikije. Ni uruhare rwanyu gushyira ingufu mu gukangurira abantu kwitabira ibikorwa by’isuku.”
Komite nyobozi yatorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko mu muryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu igizwe na Perezida w’urugaga, Visi Perezida, Aba Komiseri bane n’umunyamabanga w’urugaga.
Barimuyabo Jean Claude ni we watorewe kuba umuyobozi w’urugaga, asimbuye Umuhoza Marie Rose Dianne.
Ntwali Emmanuel yatorerewe kuba Umuyobozi wungirije w’urugaga.
Mu ba komiseri:
Byukusenge J. Nepo yatorewe kuba komiseri ushinzwe ubutabera;
Gasengayire Jovia atorerwa kuba komiseri ushinzwe imiyoborere myiza, Rukundo Jean Claude yatorewe kuba Komiseri w’ubukungu;
Itangishaka Marie Therese atorerwa kuba Komiseri ushinzwe imibereho myiza;
N’aho Bampiriye Evelyne atorerwa kuba umunyamabanga w’urugaga.
Barimuyabo watorewe kuba Perezida w’urugaga yavuze ko azakorana neza na Komite nshya yatowe, aharanira kumva ibitekerezo by’abo bakorana ndetse atirengagije n’inama azagirwa na Komite yacyuye igihe.
Yanavuze ko we na bagenzi be bazashyigikira umuco wo gukunda igihugu no guharanira kwigira bihangira imirimo bagana ibigo by’imari n’ama Banki.
Muri iyi minsi u Rwanda ruhanganye n’abapfobya Genoside n’abayihakana, Barimuyabo yavuze ko nk’urubyiruko bazaharanira gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bagahangana n’abapfobya ndetse n’abahakana Genoside.
Yagize ati: “Tuzakoresha imbaraga dufite mu kurwanya ibitekerezo bibi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bihabanye n’indangagaciro na kirazira birimo iby’abapfobya n’abahakana Genocide.”
Barimuyabo Jean Nepo afite impamyabumenyi ya A0 mu bijyanye n’ibarurishamibare(Statistique).
Ni ku nshuro ya kabiri hatorwa aba bayobozi b’urugaga rw’urubyiruko rwa RPF ku rwego rw’igihugu. Andi matora yaherukaga kuba mu mwaka wa 2013.
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale



















TANGA IGITEKEREZO