00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi basaga 700 bitabiriye igikorwa cyo gusengera igihugu (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 15 January 2017 saa 11:26
Yasuwe :

Abayobozi bakuru b’igihugu, bifatanyije n’abaturutse mu madini n’amatorero atandukanye mu gushima Imana, mu gikorwa ngarukamwaka cyo gusengera igihugu kizwi nka ’National Prayer Breakfast".

Iyi gahunda ngarukamwaka itegurwa n’ihuriro ’Rwanda Leaders Fellowship’, risanzwe ritegura ibikorwa bigamije gusengera igihugu no kumva inyigisho zihuza ijambo ry’Imana n’imiyoborere myiza.

’National Prayer Breakfast’ iba buri mwaka ikabanzirizwa n’inama ihuza abayobozi bakiri bato mu nzego za leta, abikorera n’abanyeshuri, ‘Young Leaders Conference’, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2017, ikabera muri Serena Hotel.

Gusengera igihugu muri uyu mwaka byitabiriwe n’abagera kuri 700, hagamijwe ’gushima Imana, gusengera umwaka mushya no kumva icyo ivuga ku miyoborere myiza’ nk’uko umuyobozi w’ihuriro ritegura aya masengesho Pasiteri Antoine Rutayisire yabibwiye IGIHE.

Abayobozi bakuru b’igihugu guhera kuri Perezida Paul Kagame na Madamu, Perezida wa Sena, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, abaminisitiri, abayobozi b’amatorero n’amadini n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bose byitezwe ko bitabira iki gikorwa.

Mu bashyitsi batumiwe muri uyu mwaka barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, Nigeria, Repubulika ya Congo, Uganda bayobowe na David Bahati usanzwe ari umunyamabanga wa Leta muri Uganda,Kenya, abo mu Burundi bayobowe na Prosper Turimuki, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturutse muri Tanzania bayobowe na Peter Nkayagwa n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa.

Bamwe mu bitabiriye ihuriro ry'abayobozi mu gusengera igihugu
Umunyamabanga wa leta muri Minaloc ushinzwe iterambere ry'abaturage, Munyeshyaka Vincent(ibumoso) mu bitabiriye iki gikorwa
(Ibumoso)Apotre Paul Gitwaza, Umuyobozi wa Zion Temple ku rwego rw'Isi
Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa
Abitabiriye iki gikorwa mu mwanya wo gusenga
Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Bishop Sibomana Jean
Abaririmbyi barimo Aime Uwimana(hagati) bafashije abitabiriye amasengesho mu buryo bw'indirimo
Umuririmbyi Patient Bizimana(hagati)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages