00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi basaga 700 bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu (Amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 13 January 2019 saa 11:17
Yasuwe :

Abayobozi muri Guverinoma, abikorera ku giti cyabo n’abagize sosiyete sivile kuri iki Cyumweru bateraniye muri Kigali Convention Centre mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Ni amasengesho ngarukamwaka agiye kuba ku nshuro ya 23 agamije gushimira Imana ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018 no kuyiragiza umwaka mushya wa 2019.

Perezida Paul Kagame ni we mushyitsi mukuru urayobora uwo muhango. Iki gikorwa gitegurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship.

Umwaka ushize igikorwa nk’iki cyabaye tariki 13 Mutarama 2018 mu gihe ku nshuro ya mbere hari tariki 1 Nzeri 1995.

Cornerstone Worship Team ni yo yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana
Umukuru w'Igihugu buri mwaka yitabira aya masengesho yo gushimira Imana ku byo yakoreye igihugu
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye aya masengesho
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, nawe yitabiriye
Dr Sezibera Richard aganira n'umwe mu bayitabiriye
Umushumba Mukuru w'Itorero Ryera Bethesda, Bishop Rugamba Albert
Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Vincent Biruta, nawe yitabiriye iki gitondo cy'amasengesho
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Richard Sezibera ni umwe mu bayobozi bitabiriye aya masengesho yo kuragiza Imana igihugu
Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr. Bishop Masengo Fidèle
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain (iburyo) na Chris Mwungura uyobora True Way Entertainment itegura iserukiramuco Rwanda Christian Film Festival
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Bernard Makuza
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, aganira n'umwe mu bitabiriye aya masengesho
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Soraya Hakuziyaremye, ni umwe mu bayobozi barenga 700 bitabiriye aya masengesho
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa nawe yitabiriye
Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard, yifatanya n'abandi mu ndirimbo zihimbaza Imana
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire, ashima Imana
Abayobozi bazamuye amaboko baha icyubahiro Imana bayishimira ibyo yagejeje ku Rwanda mu 2018
Umukinnyi wa Sinema, Mazimpaka Kennedy, nawe yashimiye Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu 2018
Bati icyubahiro ni icy'Imana...
Uyu mwanya uba wahariwe guhimbaza Imana, buri wese abikora mu buryo bumunyuze
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, nawe yari yitabiriye
Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu uyobora Evangelical Restoration Church yazamuye amaboko aha icyubahiro Imana. Ari kumwe n'umugore we Pasiteri Lydia Masasu
Abarenga 700 ni bo bitabiriye aya masengesho

Kanda hano urebe andi mafoto
Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .