00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi bakuru bashinzwe imari bari kwigira hamwe impinduka zabaye mu itegurwa ry’ibitabo by’imari

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 August 2024 saa 09:31
Yasuwe :

Abayobozi bakuru b’imari, CFO, bo mu bigo bitandukanye bari kwigira hamwe impinduka zabaye mu mahame mpuzamahanaga agenga itegurwa ry’ibitabo by’imari no gusangizanya ubumenyi ku mpinduka zigenda zibaho mu isi kugira ngo ibyo bakora bitange ibisubizo ku bibazo isi igenda ihura na byo.

Ni ibiganiro by’iminsi itatu byatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 21 bizageza ku ya 23 Kanama 2024 byateguwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga, ICPAR, bigamije kongerera abayobozi bakuru bashinzwe imari ubumenyi ku mpinduka zabayeho mu mahame mpuzamahanga agenga uburyo ibitabo by’imari bitegurwa ndetse n’andi makuru y’ingenzi aba akenewe kugaragazwa muri ibyo bitabo by’imari, kugira ngo afashe abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa gufata ibyemezo bishingiye ku makuru mpamo.

Visi Perezida w’Inama y’Ubuyobozi y’Urugaga Nyarwanda rw’Ababaruramari b’Umwuga, John Bugunya, yashimye uruhare abo bayobozi b’imari bagira mu gufasha ibigo byabo kugera ku cyerekezo biba byarihaye ndetse no kubungabunga inyungu z’abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa muri ibyo bigo, bakoresha umutungo w’ibigo mu buryo bwagenwe kandi biciye mu mucyo.

Yavuze ko bakwiye kongera amakuru ajyanye n’ihindagurika ry’ibihe, inama y’ubutegetsi, ibikorwa byunganira iterambere rya sosiyete (CSR), ndetse n’ibindi bikorwa bitanga amakuru mpamo ku kamaro k’ibyo bigo mu iterambera ry’igihugu.

Ati"Abayobozi bakuru b’imari (CFOs) mu minsi iri imbere bagomba kuba bafite inshingano nyinshi kurenza gucunga amafaranga gusa. Bazasabwa kuvuganira inyungu z’ibigo byabo, kubaka uburyo butuma ibigo byirinda kugwa mu makosa mu bijyanye n’amategeko mashya, ndetse no gufasha mu kuyakumira. Bazanagira inshingano zo kureba neza ko abakozi bashinzwe imari mu bigo bafite ubuzobere mu byo bakora kugira ngo inama batanga zijye nazo zijye zizerwa”.

Bamwe mu bayobozi bakuru b’imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora kuko wasangaga mbere bita kuri bimwe kandi inshingano zabo zifite uruhare runini mu buzima bw’ibigo bakorera.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri Mobile Money Rwanda Ltd, Gasagure Déogratias yagize ati "Ni inama ije ikenewe kuko abo ihuza usanga mu bigo byose bameze nk’ihuriro kuko ushinzwe imari ni we ibintu byose bihuriraho haba ibyinjira n’ibisohoka, rero biba bisaba ngo abe azi neza aho ikigo kirimo kwerekeza kuko dukora ingengo y’imari y’imyaka itanu, urumva ntiwagena ibizaba mu myaka itanu utazi aho ikigo kirimo kwerekeza kandi bijyana no kureba ishoramari tugomba gukora kugira ngo ibyo dushaka kugeraho bizagerweho icyo gihe."

Yakomeje agira ati "Mbere umurimo wacu washingiraga ku kugaragaza umubare w’ibyakozwe ariko ubu ni ukureba impinduka ziriho mu isi tugahindura imyumvire, imitekerereze n’imikorere bikerekera aho isi irimo iragana. Iyo bitagenze gutyo usanga ikigo cyafunze mu myaka mike kuko habayeho kudategura neza. Ni ibyo twiteze kuri iyi nama kuko turi gusangira ubumenyi no kubuhuza n’icyerekezo cy’igihugu n’icy’isi muri rusange."

Umukozi wa Rwanda Elders Forum, Gakwaya Henriette, na we yemeza ko bagiye guhindura byinshi mu byo bakoraga bakajyanisha n’icyerekezo cy’igihugu n’icy’Isi kuko ubumenyi bahabwa bugomba gutanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Yagize ati "Turi kunguka ubumenyi buzadufasha mu mikorere ya buri munsi kuko dusanzwe dutegura raporo y’ibaruramari ndetse n’izindi raporo bijyana. Biraduha uburyo bwiza bwo kurushaho kunoza ibyo byose."

"Hari aho twageraga umuntu akibaza uko yatangamo raporo ariko ubu tugiye kujya tubikora mu buryo bugezweho. Umusanzu ngiye guha ikigo nkorera ni ugutegura neza uburyo bw’ibaruramari kandi na bagenzi banjye dukorana nzabasangiza ubu bumenyi turusheho gutanga umusaruro."

Abitabiriye ibi biganiro bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibya mbere byabaye umwaka ushize.

Aya mahugurwa agamije gutyariza ubumenyi aba babaruramari
Visi Perezida w'Inama y’Ubuyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Ababaruramari b’Umwuga, John Bugunya, ashima uruhare abo bayobozi bagira mu gufasha Leta y’u Rwanda kugera ku cyerekezo
Bamwe mu bayobozi bakuru b'imari bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko kuba bari kongererwa ubumenyi bizabafasha kunoza ibyo bakora
Aba bayobozi bazamara iminsi itatu bahugurwa kugira ngo barusheho kunoza ibyo bakora ndetse biyane n'igihe
Mu gihe cy'akaruhuko baba bungurana ibitekerezo bijyandanye n'ibyo bari guhugurwamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .