00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haracyagaragara abayobozi bagisuzugura abaturage - Minisitiri Habimana

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 17 June 2026 saa 09:16
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagaragaje ko abakozi bamwe mu nzego z’ibanze batarasobanukirwa n’icyo gushyira umuturage ku isonga cyangwa icyo gutanga serivisi nziza bivuze ku buryo usanga batabaha serivisi bakwiye uko bisabwa.

Yabivuze ku wa 16 Kamena 2026, mu nama yahurije hamwe abayobozi mu nzego z’ibanze guhera kuri ba Guverineri b’Intara kugeza ku bahagarariye imidugudu, yigaga ku buryo aba bayibozi banoza uburyo bakusanya amakuru cyane cyane ashingiye ku mibare, uko abikwa ndetse n’uko akoreshwa.

Yagaragaje ko abakozi bamwe mu nzego z’ibanze batarasobanukirwa n’icyo gushyira umuturage ku isonga cyangwa icyo gutanga serivisi nziza bivuze.

Ati “Ibipimo by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB) bigaragaza ko hakiri icyuho mu mitangire ya serivisi mu Nzego z’Ibanze. Haracyagaragara bamwe mu bayobozi bagisuzugura abaturage, babasiragiza, babatinza cyangwa ntibabumve uko bikwiye ngo babahe cyangwa babafashe kubona serivisi bakeneye.”

Yavuze ko abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga serivisi nziza ku baturage bagomba kubibazwa ndetse bakabihanirwa kugeza igihe bihindukiye.

Ati “Ndibutsa abayobozi bose b’inzego z’Ibanze ko umuturage ariwe tubereyeho. Abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze badatanga serivisi nziza kubaturage bagomba kubibazwa ndetse bakabihanirwa kugeza igihe bihindukiye.”

Yaburiye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abakora inzoga zitujuje ubuziranenge agaragaza ko abazabifatirwamo bazabihanirwa.

Ati “Mu minsi ishize hari bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagaragaye bijandika cyangwa bakingira ikibaba abakora n’abacuruza inzoga zitujuje ubuziranenge. Abagaragaye bavanywe mu nshingano abandi barakurikiranwa kandi n’abandi bazabifatirwamo bazabihanirwa. Ni urugamba dukomeje kugeza bicitse burundu, ntibikomeze kudutwarira ubuzima bw’abaturage.”

Muri Werurwe 2026, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mwaka umwe mu Ntara y’Iburasirazuba inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye abantu 22, abandi 300 bagira ikibazo cyo guhuma.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Habimana Dominique, yaburiye abayobozi bakingira ikibaba abacuruza inzoga z'inkorano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages