00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’Uturere beguye bose bamaze kubonerwa abasimbura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 February 2015 saa 02:41
Yasuwe :

Abayobozi b’Uturere beguye mu nkundura yo mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2015, bamaze kubonerwa abasimbura, aho mu turere dutanu twari dusigaye batowe kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015.

Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru cyatangaje ko mu Karere ka Karongi hatowe Ndayisaba Francois ngo asimbure Kayumba Bernard weguye kuwa 8 Mutarama 2015, nyuma yo gukekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa rubanda.

Mu Karere ka Nyamasheke ho hatowe Kamari Aimé Fabien usimbuye Habyarimana Jean Baptiste na we weguye kuwa 8 Mutarama, bakaba banatoye kandi Dr Ndabamenye Telesphore nk’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere, akaba asimbuye Musabyimana Innocent weguye kuwa 28 Ukuboza 2014.

Kamari Aimé Fabien watorewe kuyobora Nyamasheke yahise anarahira

Muri Rusizi ho hatowe Harelimana Frederic wasimbuye Nzeyimana Oscar, na we wari watangiye gukurikiranwa n’Ubutabera hamwe n’abandi bakozi batanu, bashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano bazamura umubare w’abitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza (mituweli).

Mu bayobozi b’Uturere batatu beguye mu Ntara y’Uburasirazuba, Uturere tubiri ni two twari dusigaye tutarabona umuyobozi, aho Gatsibo bitoreye Gasana Richard ngo asimbure Ruboneza Ambroise, n’aho mu Karere ka Rwamagana hatorwa Abdoulkharim Uwizeyimana wasimbuye Uwimana Nehemie, bakaba bareguye mu mpera z’umwaka wa 2014.

Rwamurangwa wasimbuye Ndizeye mu Karere ka Gasabo yamaze kurahira ndetse imihigo irakomeje

Aba baje bakurikira ab’Uturere twa Kirehe na Gasabo bamaze gutorwa, ndetse bakaba bageze kure mu gukorera mu ngata mu mihigo y’abo basimbuye, bityo abayobozi b’Uturere turindwi (7) bose bari beguye bakaba bamaze gusimbuzwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages