00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye kuganira ku miyoborere mu mwiherero

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 19 March 2015 saa 09:59
Yasuwe :

Abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge gusubiza hejuru bazahurira mu mwiherero w’iminsi ibiri mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kuva ku wa gatanu ku ya 20 Werurwe baganire ku miyoborere myiza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yatangaje ko uwo mwiherero ufite insanganyamatsiko igira iti “Kuzuza inshingano zacu nk’abayobozi b’inzego zibanze bita ku baturage.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka azitabira umwiherero w'abayobozi b'inzego z'ibanze

Muri uwo mwiherero hazibandwa ku mitangire ya serivisi no guteza imbere imiyoborere myiza.

Hazaganirwa ku ngingo zinyuranye nko kurebera hamwe uko imirenge ihagaze no kuganira ku myanzuro y’umwiherero wa 12 w’abayobozi bakuru b’igihugu yihutirwa ireba inzego z’ibanze.

Hitezwe ko nyuma y’uyu mwiherero, abayobozi b’inzego zibanze, bazagena gahunda z’ibikorwa bakanashyira mu bikorwa imyanzuro izafatwa kugira ngo bazarusheho kuzuza inshingano zabo nk’abayobozi b’inzego zibanze bita ku baturage.

MINALOC, ivuga ko uyu mwiherero, ubaye ubwa mbere ari ingirakamaro kuko abayobozi b’imirenge bafite uruhare runini mu guteza imbere imiyoborere myiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages