00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobora Global Fund ku Isi bunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Rwibutso rwa Gisozi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 2 May 2017 saa 08:46
Yasuwe :

Itsinda ry’abayobozi b’Ikigega Mpuzamahanga (Global Fund) ku Isi, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banashyira indabo ahashyinguye imibiri isaga ibihumbi 250 y’Abatutsi biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Global Fund ni umuterankunga wa Leta y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima birimo ibyo kurwanya SIDA, Malariya n’Igituntu.

Ubwo basuraga uru rwibutso, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2017, beretswe banasobanurirwa ibice bitandukanye birugize, bigaragaza amateka ya mbere muri Jenoside ndetse n’uburyo u Rwanda rwomoye ibikomere by’abenegihugu binyuze mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 23.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi muri Global Fund ku Isi, Norber Hauser, yavuze ko bigoye kumva ukuntu umuntu atoteza umuturanyi we kugeza aho amwishe nk’uko byagenze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Umuntu abyumva mu mateka nk’ibyabaye, ariko nta mpamvu byabaye wabona. Ntiwasobanura ukuntu umuntu atoteza umuturanyi cyangwa inshuti nkuko byagenze. By’umwihariko kuri njyewe, nk’Umudage binkoze ku mutima. Icyo twakora ni ugukumira ko jenoside yazongera kubaho. Tuzi ko amateka rimwe na rimwe agenda yisubiramo, icyo dusabwa mu byo dukora umunsi ku wundi hagati yacu na bagenzi bacu, dukundane turwanye ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi, yavuze ko ari byiza kuba abayobozi ba Global Fund basuye u Rwanda by’umwihariko mu gihe cyo kwibuka.

Yagize ati “Twishimiye ko basuye u Rwanda bakifatanya natwe muri iki gihe cyo kwibuka. Ni uburyo bwabo bwo kumva amateka yacu, uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’icyerekezo dufite nk’igihugu.”

Abakozi ba Global Fund, bari mu Rwanda ahagiye kubera inama yaguye y’ubutegetsi bwayo izaba ku ya 3 n’iya 4 Gicurasi 2017. Iyi nama izitabirwa n’abayobozi basaga 250 izanagenzurirwamo uko inkunga iki kigega gitanga mu bikorwa by’ubuzima mu Rwanda zikoreshwa.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi bwa Global Fund ku Isi, Norber Hauser, yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Marijke Wijnroviks, ushinzwe abakozi muri Global Fund yandika ubutumwa mu gitabo cyagenewe abasura urwibutso
Norber Hauser na Dr. Ndimubanzi Patrick bamaze gushyira indabo ku mva z'ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside
Basobanuriwe amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe igihe kirekire
Abayobozi bakuru ba Global Fund bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwo ku Gisozi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yashimangiye ko ari byiza kuba abayobozi ba Global Fund basuye u Rwanda mu bihe byo kwibuka
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi bwa Global Fund ku Isi, Norber Hauser, yatangaje ko hagomba gufatwa ingamba zikomeye ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi

Amafoto: Evariste Nsengimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages